France: Uwari senateri arashinjwa guha ibiyobyabwenge umudepitekazi

Uwahoze ari senateri Joël Guerriau w’imyaka 68, yemeye ko yahaye depite Sandrine Josso ikinyobwa kirimo ikiyobyabwenge cya MDMA ariko akavuga ko ari impanuka.   Uyu mudepitekazi wo mu Bufaransa yavuze ko yifuza ko “ukuri” kujya ahagaragara mu rubanza rw’uwahoze ari senateri ushinjwa kumunywesha ibiyobyabwenge agamije kumusambanya. Asobanura ko ari ibintu byamuteye ubwoba bw’uko ashobora gufatwa […]

Abanyarwanda barimo abarwanyi 15 ba FDLR batashye bava muri RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 27 Mutarama 2026, MONUSCO, ibinyujije muri gahunda yo kwambura intwaro intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDRS), yasubije mu gihugu cyabo abaturage 34 b’Abanyarwanda, barimo 15 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR hamwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo. Iyi ni inshuro ya gatatu habaye gutaha […]

Korea y’Epfo: Uwahoze ari “first lady” yoherejwe muri gereza

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwategetse ko uwahoze ari umudamu wa mbere mu gihugu, Kim Keon Hee, ahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa yatanzwe n’abayobozi b’Itorero Unification Church kugira ngo na we azabafashe mu rwego rwa politiki. Umucamanza Woo In-sung wo mu Rukiko rw’Ibanze […]

Yemeye gufungwa aho gusubiza Miliyoni 272 zayoberejwe kuri konti ye

Muri Nigeria, umugabo witwa Ojo Eghosa Kingsley, umukiriya wa First Bank, yisanze mu kibazo gikomeye cy’amategeko nyuma y’uko iyi banki iyobereje kuri konti ye amafaranga angana miliyari 1.5 Aho kumenyesha banki cyangwa gusubiza ayo mafaranga, Kingsley bivugwa ko yayakoresheje ku nyungu ze bwite hagati ya Kamena na Ugushyingo 2025. Ibi byatumye Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha […]

Abasirikare b’u Burusiya babohewe ku biti bacuritse ndetse bambaye n’ubusa

Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko abayobozi b’igisirikare cy’u Burusiya bagaragaye bahana abasirikare babiri bashinjwaga guta inshingano no kutubahiriza amabwiriza ku rugamba rwo muri Ukraine. Ayo mashusho, bivugwa ko yafashwe hafi y’ahari imirwano, agaragaza abasirikare bombi bambitswe ubusa bw’imbere gusa, baziritswe ku biti mu mbeho ikabije. Umwe muri bo yari amanitswe umutwe […]