Abarimo Barafinda barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, bakaba bakurikiranweho gutangaza amakuru  y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Barafinda, uwitwa Mazimpaka Patrick n’uwitwa Nkeramihigo Japhet ibyaha bakurikiranweho babikoze babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube. Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya […]

Kagame yahinduriye inshingano Brig. Gen. Nyirubutama wari umuyobozi wungirije wa NISS

Perezida Paul Kagame kuri wa Kane tariki ya 29 Mutarama yahinduriye inshingano Brig. Gen Jean Paul Nyirubutama wari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasohoye mu izina ry’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Brig. Gen Nyirubutama yagizwe Umujyanama Mukuru wungirije mu by’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika. Ni inshingano agomba […]

U Burundi bweretse amahanga ko budateganya gufungura umupaka wa Gatumba

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, kuri uyu wa Kane n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’akarere yemewe mu Burundi, baganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo mu Burundi. “Umupaka uzongera gufungura igihe ibisabwa byose byujujwe,” iki ni igisubizo Minisitiri Bizimana yahaye umudipolomate, kuri uyu wa […]

Ifungwa rya Victoire Ingabire: U Rwanda rwahaye gasopo Inteko ya EU

Leta y’u Rwanda yahaye gasopo Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyibutsa ko u Rwanda rutari mu bo ifiteho ububasha bwo gufatira ibyemezo. Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri iriya nteko yateranye mu rwego rwo kuganira ku cyo yise “uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu […]

U Rwanda rwanogeje umushinga wo gushinga Kaminuza izajya yigisha ba Jenerali 

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare. Iyi Kaminuza izwi nka National Defence University, ni yo ya mbere ya gisirikare izaba ishinzwe mu Rwanda. Muri Gicurasi 2024 ni bwo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye abasenateri ko u Rwanda rwateganyaga kubaka Kaminuza ya gisirikare […]

Uvira: Haravugwa gukozanyaho hagati ya AFC/M23 na FARDC mu Kibaya cya Rusizi

Kuri uyu wa Kane habaye gukozanyaho by’akanya gato hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 na FARDC, ishyigikiwe na Wazalendo, mu kibaya cya Ruzizi, cyane cyane i Kanga, Rugeje, na Itisha, muri Gurupoma ya Kigoma muri Teritwari ya Uvira. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi abitangaza, ngo byibuze abasivili batatu biciwe muri iyi mirwano. Amakuru akomeza […]

RED-Tabara yasubije Ndayishimiye umaze igihe ayishinja gukorana n’u Rwanda

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wabeshyuje Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe ashinja Leta y’u Rwanda kuwuha ubufasha kugira ngo uzatere igihugu cye. Kuva mu mwaka ushize wa 2025 Perezida Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko u Rwanda ruha ubufasha uriya mutwe, kugira ngo uzatere u Burundi. Ni ibirego uyu mugabo yongeye gushimangira mu minsi […]

Qatar yongeye guhamagaza RDC na AFC/M23 ku meza y’ibiganiro

Nyuma y’amezi arenga abiri ashize ibiganiro by’amahoro by’i Doha bigamije guhagarika amakimbirane akoreshwamo intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bihagaze, bigiye gusubukurwa. Biravugwa ko Qatar, nk’umuhuza muri iki kibazo, yongeye gutangiza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’Ihuriro rya AFC / M23, ihamagarira impande zombi gusubira ku meza y’ibiganiro i Doha. Impande […]

Niger: Haravugwa imirwano ikaze hafi y’Ikibuga cy’indege cya Niamey

Urusaku rw’amasasu menshi n’ibiturika byumvikanye nyuma ya saa sita z’ijoro  kuri uyu wa Kane hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger ku murwa mukuru, Niamey, rwateye ubwoba abaturage kandi bihungabanya ituze ry’umujyi. Amashusho yafashwe n’abenegihugu yerekanaga amasasu anyuranamo mu kirere aherekejwe n’iturika ry’urusaku nk’urw’inkuba. Andi mashusho arimo kuzenguruka kuri internet yafashwe yerekanye ibibatsi by’umuriro bizamuka muri […]

CAF yahaye ibihano biremereye Sénégal na Maroc

Akanama gashinzwe imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kafatiye ibihano ibihugu bya Sénégal na Maroc kubera ibikorwa bigayitse byagaragaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025. Ni igikombe Sénégal yegukanye nyuma yo gutsindira Maroc imbere y’abafana bayo igitego 1-0. Uyu mukino wahagaze iminota irenga 20, nyuma y’uko abakinnyi ba Sénégal babisabwe […]