Gen. Prime yahaye abasirikare ba FDNB batunze ‘Passport’ nyirantarengwa yo kuba bazitanze
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yahaye abasirikare b’iki gihugu batunze za passport zisanzwe itariki ya 10 Gashyantare nk’itariki Ntarengwa yo kuba bamaze kuzishyikiriza igisirikare. Bikubiye mu rwandiko uyu Jenerali aherutse koherereza abayobozi bose mu ngabo, mbere yo kumenyesha abasirikare ubutumwa bwari burukubiyemo. Gen. Prime Niyongabo yamenyesheje abasirikare ko nta wemerewe gutunga Passport […]
Ibyo kuba dufitanye imikoranire n’u Rwanda nari nzi ko buri wese abizi: Balinda wa M23
Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko imikoranire u Rwanda ruheruka kuvuga ko rufitanye na wo mu by’umutekano uriho, ndetse ko impande zombi zikorana ku manywa y’ihangu. Byemejwe n’umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro yahaye BWIZA. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yemeje […]
Rubaya: Ababarirwa mu magana bishwe n’umusozi
Abantu babarirwa mu magana bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya giherereye muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kugwirirwa n’inkangu zatewe n’imvura. Umwe mu bacukuzi witwa Flanck Bolingo, yabwiye Africa News ko “imvura yaraguye ikurikirwa n’inkangu, hanyuma zigwira abantu hano. Bamwe zarabatabye, abandi bapfira mu bidendezi. Abenshi baracyari mu butaka.” Umuvugizi wa Guverineri wa […]
Gen. Muhoozi yamaze kurenga umurongo utukura: Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko ishinga amategeko yazo, zateye utwatsi imbabazi ziheruka gusabwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba, zigaragaza ko yamaze kurenga umurongo utukura. Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yaherukaga gusaba Amerika imbabazi kubera kwibasira […]
RDC yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Mushikiwabo kuyobora OIF
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Louise Mushikiwabo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Icyemezo cya Kinshasa cyo gutanga umukandida cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri bagize Guverinoma ya kiriya gihugu yabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama. Ubwo Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, […]
Perezida Gnassingbé kwa Ndayishimiye nyuma yo kuva i Kigali
Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama yakiriwe i Bujumbura mu Burundi, nyuma yo kugirira urugendo yagiriraga mu Rwanda. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko ubwo Gnassingbé yakirwaga na Perezida Evariste Ndayishimiye WA kiriya gihugu, bagiranye ibiganiro byo mu muhezo. Nyuma y’ibiganiro byahuje aba bombi kandi bahuriye mu nama yaguye y’itsinda […]
Gen Muhoozi yaretse X, ajya mu masengesho yo kwiyiriza ubusa
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kugabanya cyane imikoreshereze ye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga X (rwari Twitter), nyuma y’impaka n’amarangamutima byatewe n’inyandiko ze zitavugwaho rumwe. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, amaze imyaka myinshi ari umwe mu banyapolitiki n’abayobozi ba gisirikare bavugisha cyane rubanda binyuze ku mbuga […]
Ibintu bitanu byitezwe cyane mu ijoro rya Grammy Awards ryo ku Cyumweru
Ijoro rya Grammy Awards ritegerejwe kuri iki Cyumweru rirateganya kugaragaza ibitaramo bikomeye, imyambarire idasanzwe, ibihe by’amarangamutima, ndetse rishobora no kwandika amateka mashya mu muziki ku isi. Dore ibintu bitanu by’ingenzi abantu bakwiye kwitaho muri iri joro rikomeye rizabera i Los Angeles: 1. Album y’umwaka: Ese amateka mashya arandikwa? Igikombe cya Album of the Year, gifatwa […]
France: Gutera akabariro ku bashakanye ntibikiri itegeko
Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje umushinga w’itegeko ugamije gukuraho burundu igitekerezo cyiswe “inshingano z’abashakanye zo gukora imibonano mpuzabitsina”, aho byafatwaga ko gushyingirwa bisobanuye kuba umuntu agomba kwemera imibonano mpuzabitsina igihe cyose uwo bashakanye abisabye. Uyu mushinga w’itegeko wemejwe ku wa Gatatu wongerwa mu Itegeko Nshinga ry’Imiryango (Civil Code), usobanura neza ko “kubana nk’umugabo n’umugore” […]
Yibye banki kugira ngo ajyanwe muri gereza gutorokesha umugore we
Umugabo w’imyaka 71 witwa Lawrence John Ripple, wigeze kwiba banki mu mujyi wa Kansas City muri Leta ya Kansas avuga ko yabikoze agamije kujyanwa muri gereza aho kuba mu rugo iwe, yakatiwe igihano cyo gufungirwa mu rugo amezi atandatu, aho gufungirwa muri gereza. Ripple yari yemeye icyaha cyo kwiba banki muri Mutarama 2017, icyaha gihanishwa […]