Minisitiri Bizimana yasabye Juno Kizigenza guhindura izina

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko umuhanzi Juno Kizigenza akwiye guhindura izina azwiho rya “Rutwitsi muzi”, kubera ko rifitanye isano n’amateka ababaje yabaye mu Rwanda. Ibi byakurikiye ijambo Minisitiri Bizimana yatanze imbere ya Sena ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, aho yagarutse ku mikoreshereze y’amagambo amwe n’amwe akunze […]

Bruce Melodie yahuye na Amb Gen. Patrick Nyamvumba 

Nyuma yo kumara iminsi muri Tanzania akora ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya Pom Pom, umuhanzi Bruce Melodie yabanje gusura Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu mbere yo gusubira i Kigali. Aho yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, byibanze ku iterambere ry’umuziki nyarwanda. Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ibinyujije ku rubuga […]

Nyuma y’ikibuga cy’indege cya Kisangani cyarashweho na M23 haba hatahiwe icya Bujumbura?

Nyuma y’iminsi ibiri ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka giherereye mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo kigabweho igitero cya za drone, umutwe wa AFC/M23 wemeje ko ari wo wakirasheho. AFC/M23 yemeje ko yarashe kuri kiriya kibuga ikanasenya ikigo cyayoborerwagamo ibitero bya za drone z’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), nyuma y’amasaha make Perezida wayo, […]

Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bishe nibura abantu 162 mu mudugudu umwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, abantu bitwaje imbunda bishe byibuze abantu 162, mu Mudugudu wa Woro, muri Leta ya Kwara, mu burengerazuba bushyira hagati muri Nigeria, nk’uko Croix-Rouge yabitangaje, ndetse byemejwe na polisi na guverineri wa leta. Babaomo Ayodeji, Umunyamabanga w’ishami rya Croix-Rouge ya Nigeria muri Kwara yagize ati: “Nk’uko amakuru aheruka […]

Uganda yaciye ku butaka bwayo Abanyamerika 2

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo guca burundu abanyamerika, Jeffrey Smith na  Robert Amsterdam ku butaka bwayo, ibagaragaza nk’abantu batemerewe gukandagira ku butaka bwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda. Smith washinze ikigo Vanguard Africa, na Robert Amsterdam usanzwe ari umunyamategeko ukorera mu Bwongereza akaba n’umuyobozi wa Amsterdam & Partners LLP, Uganda ibafata nk’abakoze […]

Perezida Tshisekedi yerekeje i Washington

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu, azwi cyane muri Amerika “National Player Breakfast” aba ku nshuro ya 74. Buri mwaka, iki gikorwa gihuza abayobozi ba politiki, abayobozi […]

Myugariro Mukura VS icyemeza ko ari uwayo yerekanwe na APR FC

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu yerekanye myugariro Ishimwe Abdul, nyuma yo kumutangaza nk’umukinnyi wayo mushya. Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti: “Indi ntare yaje mu kipe. Ikaze mu muryango wa APR. Ishimwe Abdoul ni Intare.” Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto y’uriya myugariro yambaye umwambaro wa APR FC, nyuma yo […]

Bull Dogg ahamya ko nk’umuhanzi mukuru agomba kwisunga abashya

Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda biteguye neza igitaramo cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center. Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye aho igitaramo kizabera, cyahuje abaraperi bazariririmba barimo Bull Dogg, Logan Joe, B-Threy, Fifi Raya na Pro Zed. Mu ijambo rye, Bull Dogg, umwe mu nkingi za mwamba […]

Uganda: Bobi Wine yamaze guhungira muri kimwe mu bihugu bya East Africa

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, biravugwa ko yavuye mu gihugu kandi hashize icyumweru yinjiye mu gihugu cy’abaturanyi cyo muri Afurika y’Iburasirazuba ahunga nubwo abayobozi muri guverinoma bashimangiye ko inzego z’umutekano za leta ntacyo zimushakaho.   Umwe mu bayobozi yagize ati: “Ayo ni yo makuru […]

Umunyarwenya 5K Etienne yambitse impeta

Umunyarwenya uzwi ku izina rya 5K Etienne, amazina ye nyakuri akaba Iryamukuru Etienne, yamaze kwambika impeta umukunzi we mu rwego rwo kwiyemeza ko bitegura kubana nk’umugabo n’umugore. Mu gitondo cyo ku wa 4 Gashyantare 2026, 5K Etienne yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uwo muhango wo kwambika impeta, avuga ko umukunzi we yamusubije “Yego”, ashimangira […]