Perezida Salva Kiir yirukanye abakozi bo mu biro bye abahora guha imirimo umuntu wapfuye

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yirukanye abakozi babiri bakomeye bo mu biro bye, abahora kuba baratumye aha inshingano umuntu umaze igihe kirekire yarapfuye. Ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare ni bwo Perezida Salva Kiir yirukanye bariya bakozi. Ni nyuma y’uko bafashe umuntu wapfuye mu myaka itanu ishize bakamugira umwe mu bagize Komisiyo y’Igihugu […]

UK: Igipolisi gikurikiranye uwahoze ari minisitiri wahaye Epstein amabanga y’igihugu

Igipolisi cyo mu Mujyi wa London cyatangiye iperereza kuri Peter Mandelson, wahoze ari minisitiri, kubera ibirego by’imyitwarire idakwiye igihe yari mu biro bya Leta.   Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari minisitiri w’umurimo akaba na Ambasaderi muri Amerika, ashinjwe guha amakuru y’ingenzi ya guverinoma umunyemari w’Umunyamerika wafunzwe ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akaza gupfira […]

M23 yashenye ikigo FARDC yagabiragamo ibitero bya drone

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko mu mpera z’icyumweru gishize wagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usenya ikigo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryifashishaga mu kugaba ibitero bya za drone. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo ikibuga […]

Umusore w’imyaka 23 ari mu rukundo na Nyirakuru wa mugenzi we bigana ufite imyaka 83

Mu Buyapani havutse inkuru y’urukundo idasanzwe yatunguye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kofu, umusore w’imyaka 23, uri hafi kurangiza kaminuza, yakunze Aiko, nyirakuru w’imyaka 83 wa mugenzi we biganaga, none ubu bamaze amezi arenga icumi bakundana. Uru rukundo rwatangiye igihe Kofu yasuraga iwabo wa mugenzi we, aho yahuriye na Aiko bwa mbere. Bombi bavuga ko […]

Amerika iravuga ko yamaze kohereza itsinda ry’ingabo muri Nigeria

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zishinzwe igice cya Afurika (AFRICOM), yemeye bwa mbere, nyuma y’igitero cy’indege cyo kuri Noheri, ko Ingabo za Amerika ziri ku butaka bwa Nigeria. Mu Kuboza, Perezida Donald Trump yategetse ibitero by’indege ku bo yavuze ko ari abantu ba Leta ya Kisilamu muri Nigeria […]

Igipolisi cya Congo nacyo cyasubiye muri Uvira

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubiye ku mugaragaro mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’amezi hafi abiri yarahunze, uyu mujyi uri ku Kiyaga cya Tanganyika ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23. Aba bapolisi bari bambutse umupaka berekeza mu Burundi ubwo inyeshyamba zasatiraga Uvira. Abapolisi bagera […]

Umuhungu wa Gaddafi yishwe arashwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Col Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, biravugwa ko yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. Yari afite imyaka 53. Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru muri Libya avuga ko urupfu rwe rwemejwe ku wa kabiri n’umuyobozi w’itsinda rye rya politiki. Umwunganizi mu mategeko wa Gaddafi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko igitero cyagabwe n’itsinda ry’abantu […]