Lisa yashyize hanze Ig Post

Lisaa yatangiye umwaka mushya w’umuziki asohora indirimbo nshya yise “Ig Post”, indirimbo avuga ko yamusabye imbaraga n’igihe kinini kugira ngo ayigeze ku rwego rwiza. Iyi ndirimbo imuranga nk’intangiriro y’icyerekezo gishya, aho yiyemeje gukomeza kuzamura izina rye no guhatanira ku rwego mpuzamahanga. Mu bisobanuro yahaye itangazamakuru, Lisaa yavuze ko “Ig Post” itanga ubutumwa bujyanye n’uko urukundo […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR yakiriwe na General Muhoozi i Entebbe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrica (FACA), Maj. Gen. Zépherin Mamadou, yabonanye n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku cyicaro gikuru cy’ingabo zidasanzwe i Entebbe. Mu biganiro byabo, Maj. Gen. Mamadou yagaragaje uruhare rukomeye rw’inkunga ya UPDF mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare akomeje hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko amahugurwa yatanzwe mu […]

Rayon Sports rwakingaga babiri yabonye umufatanyabikorwa wo kuyiha Frw miliyari 5

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire afite agaciro k’arenga Frw miliyari 5 n’ikigo cyo muri Tanzania cyitwa Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd. Ni amasezerano iyi kipe yemeje ko afite agaciro ka $ miliyoni 3.5 (Frw miliyari 5.109, akazamara imyaka itanu. Ibi bivuze ko buri mwaka kiriya kigo kizajya kishyura Rayon Sports arenga Frw […]

Perezida Kagame yavuze impamvu yigeze kuvuga ko atazi niba RDF iri muri RDC

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kiganiro yigeze guha umunyamakuru wa CNN wamubajije niba ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akamusubiza ko nta byo azi, avuga ko yabikoze abigambiriye mu rwego rwo kwirinda ibibazo. Muri Gashyantare 2025 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Larry Madowo wa CNN. Icyo gihe Madowo ubwo […]

Perezida Kagame yasobanuye igihuza Tshisekedi na Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Gashyantare 2026, mu ijambo rye atangiza Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, yatangaje ikintu cyatumye Abarundi bafatwaga nk’impanga z’Abanyarwanda, bahisemo kurwihakana bagahitamo kujya kuba impanga n’Abanyekongo, agaragaza ko byose bishingiye kuri politiki y’urwango. Mu ijambo rye atangiza iyi nama y’Umushyikirano, Perezida Kagame yatangiye […]

Amerika, u Burundi na RDC mu bihugu 38 byambuye Loni amafaranga y’imisanzu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye urutonde rw’ibihugu 38 birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze igihe byarananiwe kwishyura ku gihe cyangwa burundu imisanzu bisabwa gutanga mu ngengo y’imari isanzwe y’Umuryango w’Abibumbye. Kutishyura imisanzu cyangwa gutinda kuyishyura, byateje ikibazo gikomeye ku buryo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aherutse kuvuga ko uyu […]

Perezida Kagame yageze ahabera Umushyikirano ku nshuro ya 20

Guhera kuri uyu wa Kane, itariki 5 kugeza kuwa Gatanu, itariki 6 Gashyantare 2026, Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bateraniye muri Kigali Convention Centre, ahabera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya 20. Uretse abahurira muri KCC, hirya no hino mu Gihugu hateguwe aho abandi baza guhurira bagakurikira iyi nama ndetse bagatanga ibitekerezo, ibibazo […]

Armenia: Hasabwe ko hashyirwaho Minisiteri y’Imibonano mpuzabitsina

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Armenia ryateje impaka rikimara gutangaza igitekerezo cyo gushyiraho icyo ryise “Minisiteri y’Imibonano mpuzabitsina”, rivuga ko byafasha gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka muri icyo gihugu ndetse n’abagore batanyurwa muri icyo gikorwa. Umuyobozi w’ishyaka Strong Armenia, Sargis Karapetyan yavuze ko iki cyifuzo kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya igabanuka rikabije […]

Ikibuga cy’Indege cya Kisangani cyakomeje imirimo nyuma yo kugabwaho igitero

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kisangani Bangoka, giherereye mu birometero 17 uvuye i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, ntabwo cyahagaritse ibikorwa byacyo nyuma yo kugabwaho igitero n’umutwe wa AFC/M23 muri weekend nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Ibi bisobanuro byatanzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare 2026, na Guverineri Paulin Lendongolia Lebabonga ubwo yasuraga ikibuga. Ku […]

Djugu: Haravugwa imirwano ikaze y’amasaha 6 hagati ya FARDC na CRP

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, havuzwe imirwano ikaze, muri centre y’ubucuruzi ya Bule, muri Teritwari ya Djugu, hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe witwaje intwaro witwa Convention pour Révolution Populaire (CRP) uyobowe na Thomas Lubanga. Nyuma y’imirwano yadutse rwagati muri centre ya Bule, abaturage bageragezaga […]