KNC yasabye imbabazi nyuma yo kwandagazwa na APR FC 

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles Alias ‘KNC’, yasabye imbabazi abafana b’ikipe ye nyuma yo kwandagazwa na APR FC. Ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare ni bwo Gasogi United yanyagiwe na APR FC ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego byo mu gice cya mbere […]

Dubai: U Rwanda rwahawe igihembo cy’igihugu cya mbere ku Isi kubera Irembo

Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwahawe igihembo nk’igihugu gifite serivisi nziza za Guverinoma ku Isi mu birori byo gutanga ibihembo bya GovTech Award 2026 kubera serivizi z’Irembo. Igihembo cyakiriwe mu izina rya Guverinona y’u Rwanda, na Amb. John Mirenge na Estelle Kayitesi, Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Ubufatanye mu Irembo, mu nama ya za guverinoma z’Isi […]

Tshisekedi yakiriwe muri Amerika, asabwa kurandura FDLR na Wazalendo

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asabwa kugaragaza uruhare rufatika mu gukemura ikibazo cy’imitwe ya FDLR na Wazalendo. Tshisekedi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira kiriya gihugu. Ku wa Gatatu tariki ya 4 […]

Bakubiswe kugeza bapfuye nyuma yo gukundana badahuje idini

Abaturage bo muri leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde batangajwe kandi bababazwa n’urupfu rw’agahomamunwa rw’umusore n’umukobwa bakundanaga ariko badahuje idini, bishwe bazira urukundo rwabo. Uyu mukobwa witwa Kajal, wari ufite imyaka 19 akaba yari Umuhindu, n’umusore witwa Mohammad Arman w’imyaka 27 wari Umu- Islam, basanzwe bapfuye, imibiri yabo ihambwe hafi y’umugezi uherereye hafi y’umudugudu wa […]

Afunzwe azira gukuraho igisenge cy’umupangayi we wanze kumuvira mu nzu

Polisi ya Leta ya Rivers muri Nigeria yataye muri yombi umuturage wo muri Ghana witwa Samuel Frimpong, ushinjwa gusakambura (gukuraho igisenge) inzu y’uwari umupangayi we Anozie Tochukwu mu gace ka Mgbuoba, mu Karere ka Obio/Akpor. Polisi ivuga ko Frimpong yakuyeho igisenge cy’inzu y’uwari umupangayi we nyuma y’uko yanze kumuvira mu nzu nyuma y’igihe cy’iminsi 14 […]