Green Party igiye kwegera abarwanashyaka bayo mu mirenge

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge aho riteganya gushyiraho komite z’ishyaka. Mu kwezi gushize ni bwo iri shyaka ryatangije amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Iri shyaka mu gihe inzego zaryo […]
Minembwe: Abanyamulenge batabaje amahanga ngo abakize ibitero bya drone zabazengereje

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, Abanyamulenge batuye mu Minembwe bazindukiye mu rugendo rw’amahoro basaba amahanga kubarengera, kubera ibitero bya drone z’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kubarasa. Bavuga ko izo drone zikoreshwa n’ingabo zitandukanye zirimo iz’u Burundi, FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo za Tanzania zishinjwa kugota abatuye mu […]
Miss Jolly Mutesi yabwiye umunyamakuru wa CNN ko yabajije Kagame ubusa

Miss Jolly Mutesi yagaragaje kutishimira imyitwarire y’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, amwibutsa ko atakabaye akomeza kwibaza ku gisubizo yahawe na Perezida Paul Kagame, kuko ikibazo yabajije cyari kidafite ishingiro. Ibi bije nyuma y’uko Perezida Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, agarutse ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo mu 2025, ubwo yamubazaga niba u Rwanda rufite ingabo […]
Haravugwa akaboko k’ibihugu 2 mu rupfu rw’umuhungu wa Khadafi

Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza, biravugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Seif al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Colonel Mouammar Kadhafi wahoze ari Perezida wa Libye. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Seif yiciwe mu mujyi wa Zintan, mbere yo gushyingurwa mu mujyi wa Bani Walid ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026. Kugeza ubu […]
Rwarutabura yibye igikombe cya FERWABA Super Cup nyuma yo kutishyurwa

Igikombe cya FERWABA Super Cup 2026 cyegukanywe na Tigers BBC nyuma yo gutsinda APR BBC cyateje urujijo, nyuma y’amakuru yavuzwe ko cyatwawe n’abafana batishimiye uburyo bafashwe nyuma y’umukino. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino wabereye muri BK Arena, warangiye Tigers BBC itsinze APR BBC amanota 78-68. […]
Erik Prince wa Blackwater yaba yafashwe na M23

Amakuru akomeje guturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umutwe wa M23 wataye muri yombi Erik Prince usanzwe ari umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivugwa ko uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Uvira muri iki cyumweru. Ubwo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta […]
Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yapfuye

Maj. Gen. Francis Takirwa wari Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Takirwa yari umusirikare muri UPDF kuva mu 1989, akaba yaragiye ahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bw’ingabo. Ni imyanya irimo kuba Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda ikorera i […]
Trump yasibye amashusho agaragaza Obama n’umugore we nk’inkende

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasibye ku rubuga rwe rwa Truth Social amashusho yari yashyizweho agaragaza Barack Obama yasimbuye ku butegetsi n’umugore we Michelle Obama bameze nk’inkende. Trump ku wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko nta kosa rijyanye n’ayo mashusho yigeze akora, ko ahubwo yabonye agace k’intangiro yayo mbere y’uko ashyirwa ku […]
M23 yasubije AU yayishinje kugaba ‘igitero cy’iterabwoba’ i Kisangani

Umutwe wa AFC/M23 wasubije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wawushinje kugaba “igitero cy’iterabwoba” ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko bibabaje kuba uriya muryango warise gutyo igikorwa cyarokoye ubuzima bw’abaturage. Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama no ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare ni bwo AFC/M23 yarashe ku kibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu […]