RDC yajyanye mu nkiko MTN

Ikigo kigenzura itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyareze sosiyete ya MTN Group kiyishinja gukorera i Goma na Rutshuru nta ruhushya ifite. Ikigo ARPTC mu itangazo cyasohoye, cyavuze ko MTN Group irimo gutanga serivisi za telefone ngendanwa na internet, “i Goma na Rutshuru, itarabiherewe uruhushya”. MTN Group isanzwe ifite amashami mu bihugu birimo u […]

USA: Abagande 6 bashinjwa gufata ku ngufu bagiye gusubizwa iwabo

Abenegihugu batandatu ba Uganda bahamwe n’ibyaha bikomeye muri Amerika, ubu bari mu maboko y’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE) kandi hararebwa uko basubizwa iwabo muri Uganda.   Urwego rushinzwe Umutekano mu Gihugu muri Amerika (Homeland Security) ibashyira mu cyiciro cy’”Abantu babi kurusha abandi” batari abenegihugu bahamijwe ibyaha bikomeye.   Daudah Mayanja yafatiwe i Bennington, muri […]

Muhanga: Umusore w’imyaka 26 akurikiranweho kwica se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara w’imyaka 74 y’amavuko. Icyaha akurikiranweho cyakozwe 19 Mutarama 2026 mu masaha ya saa 06h00 z’igitondo mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango ubwo uyu musore yacungaga papa we yinciye mu nzu akamusanga mu […]

Abatoza 688 bahataniye gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko abatoza 688 bujuje ibisabwa ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare, yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa bariya batoza hagomba gukurikiraho kubajonjora hashingiwe ku mpamyabumemyi z’ubutoza, uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize […]

Afunzwe azira gukata Umusore wamwimye urukundo

Umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25 akoresheje urwembe, nyuma y’uko uyu musore yanze kumukunda. Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru avuga ko uwo mukobwa […]

Icyo Mushikiwabo avuga ku kuba u Burundi na RDC bimurwanya ngo atazongera gutorerwa kuyobora OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko nta kibazo abona mu kuba u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarwanya ko atorwa muri Manda ya gatatu, kuko kuba itorwa rye ryarwanywa biri mu bigize umukino. Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyibanze ku cyemezo u […]

Afurika y’Epfo yateranye amagambo na DRC kubera amabuye y’agaciro yategeje Trump

Mu nama yiga ku Ishoramari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka Indaba Mining, habaye guterana amagambo bikomeye ubwo Minisitiri Gwede Mantashe wo muri Afurika y’Epfo yamaganaga amasezerano y’amabuye y’agaciro Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagiranye na Amerika, ashimangira ko hakenewe ubumwe bw’umugabane mu micungire y’umutungo wa Afurika. Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli, […]

Abadepite ba Amerika bibukije RDC ko isabwa gusenya FDLR mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi

  Abadepite bagize ishami rya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikurikirana ibibera muri Afurika, bibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo busabwa kubanza gusenya umutwe wa FDLR, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi reafashe. Babigarutseho mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 cyari kigamije “guteza […]

Jenerali wa UPDF yaguye mu nzira ari kujya gushyingura Jenerali mugenzi we

Major-General Deus Sande wari umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda ishinzwe gukoresha imodoka z’ibifaru, yapfuye ubwo yari mu nzira ajya gushyingura Jenerali mugenzi we uheruka gupfa. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvugizi w’umusigire wa UPDF, Colonel Chris Magezi, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Amakuba na none yongeye kugwirira umuryango wa UPDF, […]

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya AUDA-NEPAD

Kuri uyu wa Kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu Nama ya 43 y’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD). Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko “Afurika igomba gukomeza umurego mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryayo. […]