Samusure wari warahungiye muri Mozambique yatahutse

Nyuma y’imyaka itatu aba hanze y’u Rwanda, Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yongeye gutaha, aho yakiriwe n’umubyeyi we, inshuti ndetse n’abavandimwe be ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026. Samusure yari yaragiye kuba muri Mozambique mu Ukwakira 2022, ahunze amadeni arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda yari abereyemo […]

RMC yihanangirije mu nyandiko SK FM na Isibo Radio

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), rwatangaje ko rwihanangirije mu nyandiko ibitangazamakuru bya SK FM na Isibo Radio, kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izo radiyo. Uku kwihanangirizwa kubaye nyuma y’ibiganiro bitandukanye RMC yagiye igirana na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babyo. RMC […]

Sudani: Abantu 21 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Byibuze abantu 21 bapfuye nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi burohamye muri Leta ya River Nile mu majyaruguru ya Sudani nk’uko itsinda ry’ubuvuzi ryabitangarije BBC.   Urubuga rw’abaganga bo muri Sudani ruvuga ko ubwo bwato bwari mu rugendo hagati y’imidugudu ya Tayba al-Khawad na Deim al-Qarai, butwaye abagenzi bagera kuri 30 barimo abagore, abasaza ndetse n’abana. […]

Korea ya Ruguru: Kim Jong Un yamaze guhitamo umukobwa we nk’uzamusimbura

Kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gashyantare 2026, Ibiro by’Ubutasi bya Koreya y’Epfo byabwiye abadepite ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yahisemo umukobwa we nk’umuzungura we. Ni ibintu bicye bizwi kuri Kim Ju Ae, wagiye agaragara mu mezi ashize iruhande rwa se mu birori bikomeye nk’igihe asura Beijing mu Bushinwa muri Nzeri, […]

Kera kabaye ikibuga cy’indege cya Goma cyongeye kugwaho n’indege

Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vivian Van de Perre, yageze mu mujyi wa Goma aho yagiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa AFC/M23. Ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare, ni bwo indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yari imutwaye yaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma. Ni […]

Igisubizo cya Nduhungirehe ku bihano bivugwa ko Amerika iri gutekereza gufatira u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwakiriza yombi kubihabwa. Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Ni nyuma y’uko hakomeje kuvugwa inkuru z’uko amahanga yaba arimo gufatira u Rwanda ibihano […]

Masisi: Imirwano ikaze yahuje wazalendo na AFC/M23 i Biguri

Imirwano ikaze kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Gashyantare 2026, yahuje inyeshyamba za Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 ahitwa Biguri, agace kera cyane gaherereye hafi ya Kalengera, muri Sheferi ya Bashali, Teritwari ya Masisi. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga, inyeshyamba za Wazalendo zagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 kuri axe ya Kirumbu […]

Angola yasabye Kinshasa na AFC/M23 gutanga agahenge guhera kuwa 18/2

Repubulika ya Angola yasabye ko ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ryatangira gukurikizwa ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 Gashyantare, nk’uko Perezida wa Angola yabitangaje.   Iki cyifuzo gikurikira inama yabereye ku wa Mbere i Luanda hagati ya Perezida wa Angola, João Lourenço, Perezida […]

U Rwanda rwasoje ineza irushanwa rigenewe abasirikare n’abapolisi kabuhariwe

Ikipe imwe ya Polisi y’u Rwanda iri muri atatu yari ahagariye u Rwanda mu irushanwa rya SWAT Challenge ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yegukanye umudali w’umuringa. Irushanwa rya UAE SWAT Challenge 2026, ryari rimaze iminsi itanu rihuza abasirikare n’abapolisi kabuhariwe baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi. Amakipe 109 ni yo yari […]