Abarundi 6 mu Banyafurika bamaze gupfira mu ntambara yo muri Ukraine

Raporo yasohowe n’Ikigo INPACT kuri uyu wa Gatatu ushize ivuga ko kuva mu 2023 kugeza hagati mu 2025 u Burusiya bwinjije mu gisirikare cyabwo abarwanyi 1,417 bava mu bihugu 35 bya Afurika. Iki kigo kivuga ko cyabonye amazina yabo, imyaka yabo, ibihugu baturutsemo, nimero za gisirikare bahawe n’igihe basinyiye amasezerano yo kwinjira mu gisirikare cy’u […]

RDC: Umuyobozi mushya wa MONUSCO ategerejwe ku Kibuga cy’Indege cya Goma

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) buratangaza ko Vivian van de Perre, Intumwa Idasanzwe y’agateganyo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO, aza gusura Goma kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Gashyantare. MONUSCO ivuga ko Vivian van de Perre azagera ku Kibuga cy’Indege cya Goma […]

Gasabo: Urukiko rwakatiye abantu 8 bari bakurikiranweho ubwicanyi

Abantu umunani bagizwe n’abagore babiri n’abagabo batandatu bari bakurikiranweho kwica umuntu nyuma bakamutwikisha amashara bamushinja kwiba igare, bahamijwe icyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo barakatirwa. Icyaha abaregwa bari bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 08 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagali ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera ubwo abaregwa bakekaga nyakwigendera ko yibye […]