Ingabo z’u Burundi zakubitikiye mu Minembwe, zihungira mu mashyamba
Amakuru aturuka mu gice cy’imisozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo ziganjemo iz’u Burundi zakubitikiye mu mirwano yiriwe izisakiranya na Twirwaneho, bikaba ngombwa ko zihungira mu mashyamba. Izi zifatanyije n’iza Tanzania, FARDC, Wazalendo FDLR n’abacanshuro, bamaze icyumweru bagaba ibitero ku Banyamulenge bo mu misozi miremire. Ku wa Kane tariki ya 12 […]
RDC yarashe mu Minembwe nyuma y’amasaha make yemeye gutanga agahenge
Ihuriro AFC/M23 rirashinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero mu duce turimo Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make Kinshasa itangaje ko yiteguye gutanga agahenge. Ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yari yasabye […]
Kigali: Abageni baraye mu Kagali nyuma yo kubura aho kurara
Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abageni bashya baraye ku biro by’Akagari ka Rwampara nyuma yo kubura aho bataha ku munsi w’ubukwe bwabo. Byaje kugaragara ko umugabo yari yarabwiye umugore ko afite inzu i Nyamirambo bazabamo, ariko nyuma bikaza kumenyekana ko atari byo. Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026. […]
Perezida Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Angola
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeye gahunda y’agahenge ya Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, kandi ashimira ibikorwa bya Angola bikomeje byo guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya RDC, kuri uyu wa Gatanu, rivuga rigira riti: “Repubulika ya Demokarasi ya Congo iramenyesha Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’amahanga […]
Rayon Sports yijunditse umunyamakuru Rugaju Reagan
Ikipe ya Rayon Sports yikomye umunyamakuru Rugaju Reagan ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), imushinja gutangaza ibinyoma by’uko myugariro Serumogo Ally Omar yatandukanye na yo agurishijwe. Rugaju mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikono’ cyabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, yavuze ko Serumogo yatandukanye na Rayon Sports asheshe amasezerano yari afitanye na yo kugira ngo byitwe ko […]
Minembwe: Ibitero bya FARDC na FDNB bikomeje kwibasira Abanyamulenge
Imirwano irimo ubugome bwinshi kuri uyu wa Kane ushize yabereye mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bivugwa ko yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za wazalendo. Kuva mu byumweru bibiri bishize, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangije ibitero ku birindiro by’abarwanyi […]
Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura u Rwanda vuba aha. Uyu musirikare usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iyi gahunda mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Nzishimira gusura vuba aha data wacu w’igihangange, Afande Kagame. Nzanishimira kubana na bene wacu b’Abanyarwanda.” […]
Kuki Bruce Melodie na The Ben bahisemo ubufatanye aho guhangana?
Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie na The Ben, batangaje ko bahisemo inzira y’ubufatanye aho gukomeza inkuru z’ihangana zari zimaze igihe zivugwa hagati y’abafana babo. Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aba bombi basobanuye ko nubwo kenshi bagiye bagereranywa ku rwego rw’ibihembo, ibitaramo n’umubare w’ababakurikira, bo ubwabo batigeze bagirana ubushyamirane. Ahubwo ngo babonaga hari inyungu ikomeye […]
Umupolisi afunzwe azira kwiba ihene eshanu
Umupolisi wakoreraga mu mujyi wa Rundu muri Namibia yatawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa Gatanu akekwaho kwiba ihene eshanu mu gace ka Tumweneni, mu Ntara ya Kavango East Region. Amakuru yatangajwe na radiyo Eagle FM avuga ko uwo mupolisi akekwaho kubaga izo hene akazipakira mu modoka. Ageze kuri bariyeri ya polisi ya Masivi, […]
Ingengo y’Imari ya Leta 2025/2026 yagabanyijwe
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gashyantare, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko n°018/2025 ryo ku wa 30/06/2025 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026. Mbere yaho, Minisitiri w’Imari, Yusuf Murangwa, yabanje kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya […]