RDC yahaye Amerika ikirombe cyo mu matware ya M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye ikirombe gicukurwamo Coltan cya Rubaya ku rutonde rugufi rw’imitungo y’ingenzi iri guha Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rw’ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro bw’ibihugu byombi. Ikirombe cya Rubaya cya mbere gicukurwamo Coltan nyinshi ku Isi, kimaze imyaka ibiri kiri mu maboko ya M23. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko […]

Bugesera: Hahishuwe ubwoko bw’uburozi bwari muri kanyanga yishe abantu 17

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko ipimwa ryakorewe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 mu Karere ka Bugesera, ryagaragaje ko cyarimo ikinyabutabire cy’uburozi cyo mu bwoko bwa Methanol. Abantu bapfuye nyuma yo kunywera kanyanga mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nyakayenzi, Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera. Ubushinjacyaha buvuga […]

Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi ntakozwa ibyo gusaba u Rwanda kuvanaho ingamba z’ubwirinzi

Gaston Sindimwo wabaye Visi-Perezida w’u Burundi, yatangaje ko atumva impamvu u Rwanda rumaze igihe rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe, nyamara rugaragaza impungenge z’uko umutekano warwo ushobora guhungabanywa. Uyu mugabo wabaye Visi-Perezida w’u Burundi hagati ya 2015 na 2020 ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Chaîne ya YouTube yitwa Africa TV. […]

Addis Ababa: Haravugwa gukozanyaho hagati ya Ruto na Kenyatta

I Addis Abeba muri Ethiopia, muri iyi weekend ishize biravugwa ko habaye ubushyamirane bukomeye hagati ya Perezida William Ruto n’uwamubanjirije, Uhuru Kenyatta, kandi bushobora guhungabanya umuhate w’amahoro mu karere.   Biravugwa ko byabaye ngombwa ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aba umusifuzi mu nama yihariye yari igamije guhuza abanyapolitiki bombi b’Abanyakenya, bigaragara ko inzangano […]

Miss Uwicyeza Pamela yapfushije sekuru

Miss Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura sekuru wamureraga hafi. Ibi yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo we n’umugabo we bari bavuye mu gitaramo cya Saint Valentin cyabereye i Kampala bagaruka mu Rwanda. Pamela yasangije abantu amafoto ari kumwe na sekuru, ayaherekeza amagambo agaragaza uko yari amukundira n’uko […]

Juba: Umuyobozi w’ Ingabo za Loni yasuye Batayo ya 3 ya RDF

Umuyobozi w’ Ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo, Akarere ka Juba, Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, kuwa Kabiri yasuye Batayo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 3 ziri muri ubwo butumwa, Colonel Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho inshingano […]

Kenya na yo yatangiye guhiga Umurusiya wifashe amashusho asambana n’abagore baho

Leta ya Kenya yasohoye impapuro zo guta muri yombi umugabo w’Umurusiya, nyuma yo kwifata amashusho asambana n’abagore bo muri kiriya gihugu akayashyira ku karubanda. Uyu mugabo wahawe akabyiniriro ka ‘Balthazar w’Umurusiya’,  agenda azenguruka ibihugu bya Afurika aryamana n’abagore n’abakobwa ari na ko abafata amashusho akoresheje amadarubindi ye. Minisiteri y’Uburinganire, Umuco n’Imibereho Myiza y’Abana muri Kenya, […]

U Rwanda rwasinyanye na Misiri amasezerano yo gukomeza ubufatanye mu by’umutekano

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Gashyantare, Minisitiri w’umutekano w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, hamwe n’intumwa ayoboye zo mu rwego rwo hejuru, yakiriwe i Cairo na mugenzi we wa Misiri, Maj. Gen. Mahmoud Tawfik. Mu biganiro bagiranye, abayobozi bombi bashimangiye ubushake bafite bwo kurushaho gukomeza ubufatanye mu by’umutekano no kurushaho kunoza ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu […]

RDC: Urubanza rwa Lt Gen. Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda rwahinduye isura

Iburanisha mu rubanza ruregwamo Lt. Gen. Philémon Yav Irung ryakomeje kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Gashyantare 2026, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, humvwa umutangabuhamya, Lt. Gen. Fall Sikabwe, wahamagajwe n’ubushinjacyaha. Uyu yavuze ko ahubwo Gen. Yav yari mu basirikare bakuru u Rwanda rwifuzaga ko bicwa. Mu buhamya bwe, Lt. Gen. Fall Sikabwe yatangaje […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zanze gutaha ziri kumeneshwa

Imibereho y’impunzi z’Abarundi ziba muri Tanzania ikomeje kuba mibi, cyane cyane mu nkambi ya Nyarugusu. Amakuru atangwa n’impunzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aravuga ko hari ifatwa ry’abapasiteri, iyicarubozo ndetse no gusenywa kw’inzu z’abaturage. Abatangabuhamya bavuga ko bamwe mu bayobozi b’amadini bashinjwa kubuza abayoboke babo gutaha mu Burundi. Umwe mu batanze amakuru yavuze ko pasiteri […]