Uwabaye umujyanama wa Bruce Melody arafunzwe

Mike Habinshuti, wamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda nk’umujyanama wa Bruce Melodie, yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026. Amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, agaragaza ko Habinshuti akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa. Kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Habinshuti yamamaye […]

Col. Sumanyi Charles Sumanyi yarahiye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yayoboye umuhango w’irahira rya Col Charles Sumanyi ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare. Colonel Sumanyi yarahiriye ziriya nshingano, nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 28 Mutarama 2026. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yasabye Col Sumanyi kuzarangwa n’ubunyangamugayo, yirinda gukoresha ububasha […]

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4

Mu mpera z’icyumweru nyuma ya Noheli, banki imwe iri mu mujyi wa Gelsenkirchen mu Burengerazuba bw’Ubudage yibwe mu buryo butangaje, aho abajura bakekwaho kwiba asaga miliyoni 100 z’amayero (miliyari 173 Frw) mu gihe cy’amasaha make gusa. Bivugwa ko abo bajura bacukuye umwobo mu rukuta rwa banki bakoresheje ibikoresho byo mu nganda, banyura mu cyumba cyari […]

Amerika izaba yiteguye gutera Iran guhera kuwa Gatandatu

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko igisirikare kizaba kiteguye gutera Iran mu minsi mike iri imbere.   Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bibitangaza ngo Ingabo za Amerika zizaba ziteguye kugaba igitero kuri Iran guhera ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.   Trump ntabwo arafata icyemezo […]

Uvira: Nyuma y’ukwezi AFC/M23 ihavuye umupaka n’u Burundi uracyafunze

Muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abaturage n’abacuruzi barasaba ko umupaka n’u Burundi wafungurwa. Ukwezi kumwe nyuma y’uko AFC / M23 ivuye muri uyu mujyi, amasasu yarahagaze, ariko umupaka ukomeza gufungwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yongeye gushimangira ko ibisabwa bijyanye n’umutekano bitarahuzwa kugira ngo umupaka ufungurwe. Muri uyu mujyi wa Uvira ariko, abaturage […]

Ubutasi bwa Kenya bwahishuye umubare w’abaturage bayo bari mu ntambara yo muri Ukraine

Ubutasi bwa Kenya bwahishuye ko abaturage 1,000 b’iki gihugu ari bo bari kurwana intambara y’u Burusiya na Ukraine. Bikubiye muri raporo Urwego rushinzwe ubutasi bwa Kenya (NIS) rwagejeje ku nteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu. Iyo raporo ivuga ko abenshi mu banya-Kenya bisanze muri iriya ntambara, nyuma yo gushukwa bakisanga basinye amasezerano ya gisirikare. Amaperereza […]

New York: Col. Mutabazi asanga kurwanya imvugo z’urwango byashyirwa mu ngamba zo kurengera abasivili

Mu nama yo gutangiza imirimo ya Komite ishinzwe by’umwihariko ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Umujyanama mu by’Ingabo n’Umutekano uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, i New York, Col Deo Mutabazi, yashimangiye ko inshingano z’ubutumwa bw’amahoro zigomba kujyanishwa n’ubushobozi buhagije kandi burambye, kugira ngo zishyirwe mu bikorwa neza mu buryo bunoze. Yagaragaje ko hakenewe kwita by’umwihariko ku […]

Burundi: Abanyamakuru 3 bari baherekeje Komiseri wa EU batawe muri yombi

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize, i Bujumbura, abanyamakuru batatu, Umurundi n’abanyamahanga, bari baherekeje Hadja Lahbib, Komiseri w’u Burayi ushinzwe Uburinganire, kwitegura no Guhangana n’ibibazo, batawe muri yombi.   Abanyamakuru batatu bafunzwe ubwo bakurikiranaga uruzinduko rwa Komiseri w’u Burayi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi.   Bahise bajyanwa mu kigo […]

Uwari Perezida wa Korea y’Epfo yakatiwe igifungo cya burundu 

Urukiko rukuru rwa Seoul Central District Court rwahamije icyaha cyo kugambanira igihugu uwahoze ari Perezida wa South Korea, Yoon Suk Yeol, rumukatira igifungo cya burundu nyuma yo gusanga yaragize uruhare mu mugambi wo guhungabanya inzego z’ubutegetsi. Urubanza rwasomwe ku wa Kane, rugaragaza ko icyemezo Yoon yafashe mu Ukuboza 2024 cyo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare […]

RDC: Agahenge kasabwe na Angola hagati ya FARDC na AFC/M23 kaciwe amazi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Gashyantare 2026, hari hateganijwe ko agahenge hagati ya Guverinoma ya Congo na AFC / M23 gatangira gukurikizwa ku isaha ya saa sita ariko ntibyabaye.   Itariki n’isaha byari byatangajwe ku itariki ya 9 Gashyantare i Luanda na Perezida wa Angola, João Lourenço, nyuma y’inama yagiranye na Perezida wa […]