Gereza 10 ziteye ubwoba

Mu bihugu bitandukanye ku isi, imikorere ya gereza iratandukanye cyane bitewe n’amategeko, ubushobozi bw’ibihugu, n’intego za sisitemu y’ubutabera. Hari aho gereza zubakwa zigamije gufasha abagororwa kwisubiraho, ariko ahandi zikavugwaho ubuzima bubi, ihohoterwa rikabije n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze. Raporo zitandukanye zerekana ko hari gereza zimwe zamenyekanye kubera ubukana bw’ibihe abagororwa babamo: ubucucike bukabije, indwara, inzara, ihohoterwa n’ikorwa […]
Uyu munsi twarashe Drone zirenga 50: Col. Rugabo wa Twirwaneho

Umutwe wa Twirwaneho uravuga ko ufatanyije na AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare barashe drone zirenga zirenga 30 z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’imirwano yiriwe isakiranya impande zombi mu bice by’imisozi miremire ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru avuga ko kuri uyu wa […]
Ese koko TikTok yabaye Monetize mu Rwanda?

Ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hagiye hasakara igipapuro cyigaragaza ko mu Rwanda hatangiye guhembwa abakoresha urubuga rwa TikTok binyuze mu buryo bwa monetize. Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo mu Rwanda (MINICT) yatangaje ko amakuru yavugaga ko urubuga rwa TikTok rwatangiye kwemerera Abanyarwanda kwinjiza amafaranga (monétisation) atari yo, ahubwo ari ibihuha. […]
Turkiya yataye muri yombi umunyamakuru wa Deutsche Welle

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare, umunyamakuru wa DW, Alican Uludag, yafatiwe i Ankara muri Turkiya, ajyanwa ku cyicaro gikuru cya polisi mu Ntara ya Istanbul. Uludag, umaze imyaka itari mike akorera DW muri Turkiya, byari biteganijwe ko yitaba umucamanza kuri uyu wa Gatanu. Iyi nkuru dukesha DW ubwayo, ivuga ko abapolisi bagera kuri […]
U Rwanda ntirushyigikiye ko Ndayishimiye yaba umuhuza mu bibazo bya RDC

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uheruka guhabwa inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaba umuhuza mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera uruhare igihugu cye gifite mu ntambara iri kuhabera. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro we na Komiseri […]
Rubavu: Abanyarwanda 336 batashye bava muri Congo

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 336 batashye bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Prosper Mulindwa, mbere yo kujyanwa mu Kigo cy’agateganyo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Abandi Banyarwanda benshi baherukaga kwakirwa ku itariki ya 10 Gashyantare, […]
Perezida Kagame yakiriye abarimo urwego bivugwa ko ruyoboye Amerika mu ibanga

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare 2026, Perezida wa Reubulika, Paul Kagame yakiriye mu bihe bitandukanye, intumwa zitandukanye zo nzego zo hejuru zirimo n’izavuye muri American Israel Public Affairs Committee (AIPAC), abemera icyo bita “Conspiracy Theories” cyangwa ubugambanyi, bemeza ko ari rwo ruyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyuma y’amarido. Nyuma ya saa sita […]
Kimenyi Yves yasezeye kuri ruhago

Umunyezamu Kimenyi Yves wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yahagaritse gukina umupira w’amaguru. Kimenyi w’imyaka 33 y’amavuko, yemeje ko yafashe kiriya cyemezo biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu. Yagize ati: “Muryango mugari w’Umupira w’Amaguru, mfashe uyu mwanya ngo mbamenyeshe ku mugaragaro ko nsezeye burundu gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.” Kimenyi […]
Ubwicanyi bwa FARDC, FDLR na FDNB ku baturage: AFC/M23 yamaganye guceceka kw’amahanga

Umutwe wa AFC/M23 wamaganye amahanga akomeje kuruca akarumira ku bwicanyi ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje gukorera abaturage b’abasivile bo muri Kivu y’Amajyepfo. Ni nyuma y’ubwicanyi bushya ririya huriro rigizwe n’ingabo za RDC (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, bakoreye abantu benshi bo mu bice […]
Gasabo: Urukiko rwapfundikiye urubanza rw’umugore ushinjwa gusambanya umwana

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa 17 Gashyantare rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 34 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 no ku itariki ya 03 Mutarama 2026 mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo. Uregwa akurikiranweho kuba kuri ayo […]