Cardi B agiye kwikuzaho amabuno

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko ateganya kugabanya amabuno nyuma yo gusoza urugendo rwe rwa muzika (tour), mu rwego rwo kongera kumva yorohewe n’umubiri we. Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi akoresheje uburyo bwo kongera imiterere y’ikibuno, ageze igihe yumva hari igice cyabyo kigomba gukurwamo kuko kimutera uburemere no kutoroherwa cyane cyane mu bitaramo. Cardi […]
Ndayishimiye yirukanye burundu Colonel wibye umuceri w’abasirikare

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yirukanye burundu Colonel Gérard Nijimbere muri Polisi ya kiriya gihugu amuhora kwiba umuceri ugenewe abasirikare. Iteka ryirukana burundu Colonel Nijimbere azira “kwiba umuceri ugenewe abasirikare”, ryasohowe na Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa 19 Gashyantare 2026. Uyu mupolisi yirukanwe muri Polisi y’u Burundi, nyuma y’iminsi abasirikare b’u Burundi by’umwihariko abo muri […]
Capitaine Ndayishemeze wa FDNB yishwe na M23/Twirwaneho

Capitaine Eraste Ndayishemeze wo mu ngabo z’u Burundi (FDNB), yiciwe mu mirwano yasakiranyije ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Twirwaneho na AFC/M23. Uyu ofisiye yishwe ku wa Kane w’iki cyumweru, agwa mu gace ka Point-Zéro ko muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo z’u Burundi zari zagabye igitero. Ni imirwano amakuru […]
Impamvu Kagame na FPR-Inkotanyi batashakaga kwica Habyarimana

Perezida Paul Kagame avuga ko we na FPR-Inkotanyi yari ayoboye batashakaga ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yicwa, kuko atari we wari ikibazo cyatumye bafata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu. Muri Mata 1994 ni bwo Habyarimana wari umaze imyaka 21 ari Perezida w’u Rwanda yapfuye, ubwo indege yari imutwaye yaraswaga igahanuka i […]
Inkumi yapfuye yagiye kwibagisha ngo ibe nziza

Inkumi yari izwi ku mbuga nkoranyambaga wo muri Brazil, Bianca Dias, yapfuye ku wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y’igihe gito abazwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru People magazine. Bianca Dias yari azwi cyane ku rubuga rwa Instagram aho yakurikirwaga n’abantu hafi ibihumbi 60, asangiza abafana be amafoto n’amashusho ajyanye n’imideli, ubuzima bwa buri munsi ndetse n’ingendo yakoraga […]
M23 yarekuye abasirikare 230 ba FARDC bari bamaze igihe mu maboko yayo

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko warekuye abasirikare 230 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari bamaze igihe mu maboko yawo, kugira ngo bashyikirizwe imiryango yawo. Ku wa Gatanu tariki ya 30 ni bwo uriya mutwe washyikirije abo basirikare Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe kwitegura no gucunga ibiza; ndetse n’uburinganire. Madamu […]