Imyenda yacu yuzuyemo inda, dushobora kurwara ‘typhus’: Abasirikare ba FDNB bari muri RDC

Abasirikare u Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko bafite ubwoba bwo kurwara indwara ya ‘Typhus’ ikomoka ku nda, kubera kutitabwaho. Mu Ukuboza umwaka ushize u Burundi bwacyuye zimwe mu ngabo bwari bufite mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu rwego rw’ibyo bwise “kubahiriza amasezerano ya Washington”, ariko buza gusiga mu mujyi wa […]

I Karongi hagiye kubakwa ishuri rya mbere ryigisha gutegura ‘Cuisine Française’ muri EAC

Umushoramari Pasteur Kayumba Jean Baptiste usanzwe aba ku mugabane w’u Burayi, yatangaje ko agiye kubaka mu karere ka Karongi ishuri mpuzamahanga rizajya ryigisha gutegura indyo y’Abafaransa izwi nka ‘Cuisine Française’. Pasteur Kayumba yatangaje iyi gahunda ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo mu karere ka Karongi haberaga inama yiga ku ishoramari n’ubukerarugendo. Ni inama yitabiriwe […]

Umunya-Espagne Pau Marti yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026

Umukinnyi w’Umunya-Espagne Pau Marti ukinira ikipe ya NSN Development Team ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026, akoresheje amasaha 3, iminota 10 n’amasegonda 10 ku ntera ya kilometero 134,6. Iri siganwa ryabaye ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, abasiganwa bahagurukira i Nyamata basoreza i Huye. Mu ntangiriro, abakinnyi bagendeye […]

Uvira: U Burundi bwongeye gufungura umupaka

U Burundi kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare, bwongeye gufungura umupaka wa Gatumba-Kavimvira, nyuma y’amezi abiri bwarawufunze. Leta y’u Burundi yari yarafunze uyu mupaka mu Ukuboza 2025, nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira umujyi wa Uvira wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuyobozi wa serivisi z’abinjira n’abasohoka […]

Lague wa Police FC yatawe muri yombi na Polisi

Rutahizamu Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Police FC, amaze iminsi afunzwe nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha. Mu ijoro ryo Ku wa Kane w’icyumwe gishize ni bwo uyu mukinnyi yafashwe n’ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda atwaye imodoka yanyoye ibisindisha. Amakuru avuga ko ubwo abapolisi bamufataga yabanje kubasagararira yitwaje kuba ari umukinnyi […]

Tshisekedi mu myiteguro yo kwakira abarimo Kayumba Nyamwasa i Kinshasa

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ari mu myiteguro yo kwakira i Kinshasa abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Iby’uyu mugambi byatangajwe n’umunye-Congo Pero Luwara uzwiho gutangaza amakuru y’ibanga y’imbere mu butegetsi bw’i Kinshasa. Uyu mugabo usanzwe aba mu […]

Abafana bitwikiyeho Sitade nyuma y’uko ikipe yabo itsinzwe 3-0

Umukino ukomeye wahuzaga amakipe abiri akomeye yo muri Serbia, Red Star Belgrade na Partizan Belgrade, waranzwe n’imvururu zikomeye nyuma y’uko abafana b’ikipe yasuye batwitse igice cya stade, bituma umukino uhagarikwa by’agateganyo. Ibi byabereye kuri stade ya Rajko Mitić Stadium mu mukino uzwi nka “Eternal Derby,” umwe mu mikino irangwa n’ishyaka rikomeye muri Serbia. Abafana ba […]

Kyra Nkezabera ntiyahiriwe muri Miss Belgique 2026

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Bubiligi habaye irushanwa rya Miss Belgique 2026, ryitabiriwe n’abakobwa 32 bageze mu cyiciro cya nyuma. Ikamba ryegukanywe na Olga Lombard w’imyaka 22, usanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye na Pharmacie muri Kaminuza ya Louvain. Muri aba bakobwa bahatanaga harimo na Kyra Nkezabera w’imyaka 21, ufite inkomoko mu Rwanda kuko se ari […]

Mukura VS irashinja umusifuzi Uwikunda Samuel kwibira Rayon Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs biciye mu mutoza wayo, Nshimiyimana Canisius, yatangaje ko yatsinzwe na Rayon Sports kubera ko habayemo ukuboko k’umusifuzi Uwikunda Samuel. Ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya […]

CSP Richard Kamanzi yishwe n’inkangu

Umupolisi mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru, Chief Superintendent of Police (CSP) Richard Kamanzi w’imyaka 57, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, nyuma y’uko urukuta rugwiriye inzu ye nyuma y’imvura nyinshi. Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahagana saa saba z’amanywa. Amakuru atangwa na Polisi y’u […]