RIB yafunze wa mugabo wakubise umugore ukubura ku muhanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 58 y’amavuko ukekwaho gukubita umugore ukora akazi ko gusukura umuhanda mu Karere ka Bugesera. Uwo mugabo witwa Jean Bosco Rutikanga akurikiranyweho icyaha bivugwa ko yakoze ku wa 22 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama. Amakuru atangwa na Polisi […]
Inyota y’amafaranga no kutamenya amakuru mu bisunikira abana gucuruzwa

Ubuhamya n’ibiganiro bitangwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, bigaragaza ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi. Byagarutsweho mu bukangurambaga buri gukorerwa mu mirenge igize akarere ka Nyagatare ikora ku mipaka. Mu gusobanura icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, hagaragajwe ko hari bamwe […]
Uganda: Abagore bafunzwe bazira gusomanira mu ruhame

Polisi yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda yatangaje ko yafashe abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 20, nyuma y’uko abaturanyi babo babareze bavuga ko bababonye basomana mu ruhame. Aba bombi bafunzwe kuva ku wa 18 Gashyantare, kandi bivugwa ko badafite ubunganizi mu mategeko, hashingiwe ku itegeko rya 2023 rikumira ubutinganyi rizwi nka Anti-Homosexuality Act, […]
Angola yaba yamaze kohereza ingabo na za Sukhoi muri RDC

Leta ya Angola biravugwa ko yamaze kohereza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi, mu rwego rwo gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23. The Great Lakes Observer ivuga ko ku wa 18 Gashyantare 2026, ari bwo Angola yohereje abasirikare bagera kuri […]
Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

Lieutenant-Colonel Willy Ngoma wari umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa AFC/M23, yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Lt. Col Willy Ngoma yiciwe mu gitero cya drone ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zagabye ku modoka zari zitwaye intumwa za AFC/M23, mu gace ka Rubaya muri Teritwari ya […]
U Bubiligi bwisobanuye ku ruzinduko rwa Hadja Lahbib i Goma rwarikoroje mu Banyaburayi

Guverinoma y’u Bubiligi yasobanuye ko uruzinduko rwa Madamu Hadja Lahbib mu mujyi wa Goma rutari rugamije kwemeza umutwe wa AFC/M23 uwugenzura nk’uwemewe n’amategeko. U Bubiligi bwatanze ibi bisobanuro, nyuma yo kotswa igitutu n’abanyaburayi. Mu cyumweru gishize ni bwo Hadja Lahbib usanzwe ari Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi yagiriye uruzinduko mu mujyi […]
Umusanzu wa Mituweli watumbagiye

teka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ryasohotse ku wa 16 Gashyantare 2026, rigaragaza ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka ‘Mituelle de Santé’ wiyongereye. Iri teka ryerekana ko umusanzu ku bantu bari mu rwego rwa mbere rw’imibereho wageze kuri 4,000 Frw, na ho amafaranga menshi azatangwa akaba Frw […]
Perezida wa UCI yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka muri Tour du Rwanda i Gatsibo

Perezida w’Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga y’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yihanganishije imiryango y’abantu babiri bahitanywe n’impanuka y’imodoka ya karavani yabaye mu irushanwa rya Tour du Rwanda, inakomerekeramo abandi batandatu. Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, ubwo imodoka ya karavani yamamazaga irushanwa yataga umuhanda bitewe n’imvura nyinshi, […]
Tshisekedi kwa Macron ‘gutakamba ngo u Rwanda rufatirwe ibihano’

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Paris mu Bufaransa aho agomba kujyanwa na gahunda zirimo gutakambira mugenzi we Emmanuel Macron kugira ngo amufashe gufatira u Rwanda ibihano. Tshisekedi ari i Burayi kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho ku wa Gatandatu yagiye mu Bubiligi mu ibanga, mu rwego rwo kwivuza […]
Drone za FARDC zaramutse zirasa imvura y’amabombe mu Rubaya

Umutwe wa AFC/M23 urashinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero bya drone muri Rubaya, agace ko muri Teritwari ya Masisi gakungahaye ku mabuye y’agaciro. Kuva ku wa Mbere tariki ya 23 ibice bikikije Rubaya byabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye, nyuma yo kugabwamo ibitero by’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’abarwanyi b’imutwe ya Wazalendo […]