Zimbabwe yanze inkunga ya Frw miliyari 477 ya Amerika

Amasezerano y’inkunga mu by’ubuzima angana na $ miliyoni 367 (Frw miliyari 477,1) yagombaga gusinywa hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe, yanze kwemerwa na guverinoma ya kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika. Ni nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa asanze ayo masezerano abangamira ubusugire bw’igihugu cye. Ayo masezerano yari yatanzwe na Leta Zunze […]
Drone yarashe Lt. Col Willy Ngoma yishe abantu 9, Gen. Makenga ararusimbuka

Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone cyishe uwari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma; gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uriya mutwe, Gen. Sultani Makenga yashoboye kukirokoka. Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza dukesha iyi nkuru byahawe n’amasoko ane. Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 […]
Ukuntu Samusure yinjije Sekaganda muri sinema

Hari impano zimurika kare, ariko nyirazo akazibona bitinze. Hari n’igihe umuntu umwe abona kure kurusha abandi, akamenya agaciro k’iyo mpano mbere y’uko iyifite abyiyumvamo. Ibi ni byo byaranze urugendo rwa Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava na Seburikoko, winjiye muri sinema atabishaka, ariko nyuma akaza kuba umwe mu bayigize inkingi ikomeye. Mu kiganiro Karisa Erneste […]
Macron na Tshisekedi baneguye u Rwanda

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu yakiriye mu biro bye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bagirana ibiganiro byagarutse ku Rwanda. Perezidansi ya Congo Kinshasa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yatangaje ko ibiganiro bya Macron na Tshisekedi “byongeye gushimangira ubushake bw’u Bufaransa bwo kubahiriza ubusugire bw’imbibi […]
Uganda: Umukobwa wa Ruto yasuye Gen. Muhoozi

Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, William Ruto, yasuye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba. Bahuriye kuri uyu wa Gatatu, ku cyicaro gikuru cy’ingabo zidasanzwe (SFC) i Entebbe. Uru ruzinduko ruje rukurikira itangazo riherutse gutangazwa na Gen Kainerugaba ku rukuta rwe rwa X, aho yatangaje ko yifuza gusura Perezida wa Kenya, […]
Nyuma y’urupfu rwa Lt. Col Willy Ngoma, AFC/M23 yikomye amahanga

Umutwe wa AFC/M23 wikomye amahanga akomeje kutagira ikintu na kimwe ku bitero bikomeye ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kuwugabaho, mu gihe wo iyo ufashe icyemezo cyo kwirwanaho birangira wamaganiwe kure. Uyu mutwe wanenze guceceka k’umuryango mpuzamahanga biciye muri Perezida wayo akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Bertrand Bisimwa. Yanditse […]
Cira birarura – Willy Ndahiro kuri Bad Rama

Umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo, Willy Ndahiro, yanyomoje amakuru yavuzwe na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, amushinja kumuhimbira ubutumwa agamije kumugaragaza nk’ushyigikiye ibitekerezo bye byo kunenga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Ibi byatangiye nyuma y’uko Bad Rama, uherutse kugaragara mu bavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, ashyize hanze ubutumwa agaragaza ko Willy Ndahiro amushyigikiye. Ndahiro […]
Sudani: Loni yafatiye ibihano abayobozi ba RSF barimo murumuna wa Gen. Dagalo

Kuri uyu wa Kabiri, komite ishinzwe ibihano y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano muri Sudani yongeye abayobozi bane bakuru b’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) ku rutonde rw’abafatiwe ibihano, nyuma y’icyifuzo cyatanzwe na Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa. Iki cyifuzo cyatanzwe ku itariki ya 17 Gashyantare, cyashatse kongeraho ba komanda bane ba RSF mu bafatiwe ibihano […]
Barafinda na bagenzi be boherejwe i Mageragere

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare, rwakatiye abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma na bagenzi babo gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo. Mu cyumweru gishize ni bwo Barafinda na bagenzi be bari baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha […]
Perezida Isaac Herzog yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 muri Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Gashyantare 2026, Perezida wa Israel, Isaac Herzog yageze i Addis Abeba, aho yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Ethiopia. Ku kibuga cy’indege, Perezida wa Israel yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia kandi biteganijwe ko aza guhura na Perezida wa Ethiopia, Taye Atske Salassie na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ku […]