Mozambique: Abasirikare 3 ba RDF baba biciwe mu mirwano ikaze i Macomia

Amakuru aturuka mu gihugu cya Mozambique ataremezwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, habaye imirwano ikaze yari irimo Ingabo z’u Rwanda, Ingabo za Mozambique ndetse n’abagize umutwe uzwi nka Local Defense, ugerageza kwirukana Leta ya Kisilamu mu midugudu ikikije umuhanda w’igihugu nimero 380 (N380), ahagabwe igitero, ku Cyumweru, ku […]
Trump yongeye kuvuga ko yahagaritse intambara yo muri RDC mu gihe ibintu byahinduye isura

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere yongeye gutangaza ko yahagaritse intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe imirwano ingabo z’iki gihugu zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 yahinduye isura. Trump mu ijambo rizwi nka ‘state of the union’ yagejeje ku Banyamerika, yavuze ko mu gihe […]
CAR: Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi mu Igororero rya Bria

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, zikorera i Bria, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu Igororero rya Bria, mu rwego rwo gutabara abasivili no gufasha mu mibereho myiza. Iki gikorwa cyakozwe n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group 8) ku bufatanye n’itsinda ry’Ibitaro byo ku rwego […]
Uganda: Museveni yayoboye inama ya 1 y’ubuyobozi bukuru bwa UPDF

Perezida Yoweri Museveni, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yayoboye inama ya mbere y’ubuyobozi bukuru bwa UPDF kuva yatsindira manda ya karindwi mu matora aheruka kuba muri uyu mwaka. Nkuko bisanzwe, iyi nama yabereye mu ngoro ya perezida, i Entebbe, yasuzumye uko umutekano uhagaze mu gihugu ndetse n’imikorere ya UPDF mu karere. Iyi nama yitabiriwe […]
Masisi: AFC/M23 yaba yambuwe ibirindiro mu Mudugudu wa Mahanga

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 24 Gashyantare, biravugwa ko imirwano ikaze yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za FARDC, zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo, i Mahanga, umudugudu wo mu gace ka Butsike ( Gurupoma ya Nyamaboko I), muri Teritwari ya Masisi iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho […]