Umurundi wishe ababikira banze kuvura abasirikare bari muri Congo yafatiwe mu Butaliyani

Ubutaliyani bwatangaje ko bwafashe umugabo w’Umurundi w’imyaka 50 ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’ababikira batatu b’Abataliyani bishwe mu 2014 mu mujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi. Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Parma buvuga ko uwo mugabo witwa Guillaume Harushimana akekwaho gutegura, gufasha no gutanga ibikoresho byakoreshejwe muri ubwo bwicanyi bwabaye ku matariki ya […]

Amerika ifunze uwahoze ari umusirikare wayo azira kwigisha Abashinwa gutwara indege z’intambara

Uwahoze ari umusirikare w’ingabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umupilote, Gerald Eddie Brown Jr., yatawe muri yombi azira gukorana n’ingabo z’u Bushinwa. Brown w’imyaka 65 y’amavuko wamenyekanye mu kazi ke nka “Runner,” yafatiwe muri Leta ya Indiana. Uyu mugabo aregwa gutanga serivisi za gisirikare ku bapilote b’ingabo z’u Bushinwa atabifitiye […]

Ibice 9 by’Umubiri Utagomba Gukoraho

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko hari ibice by’umubiri dukoraho kenshi ariko bitagomba gukorwaho n’amaboko yacu, cyane cyane iyo adasukuye neza. Amaboko ni yo akunze kuba yanduye kurusha ibindi bice by’umubiri, kuko akora kuri telefoni, ku miryango, kuri mudasobwa n’ahandi henshi. Iyo duhise tuyashyira ku bice by’umubiri byoroshye, tworohereza mikorobi kwinjira mu mubiri.   Dore ibice […]

Hillary Clinton yahamagajwe n’akanama gakora iperereza ku byaha byakozwe na Epstein

Kuri uyu wa Kane, Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika, aritaba itsinda ry’abadepite rishinzwe iperereza ku byaha byakozwe na Jeffrey Epstein.   Uwahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse wabaye n’umukandida ku mwanya wa perezida aherutse kwemeranya,  n’umugabo we, Bill Clinton wahoze ari Perezida, gutanga ubuhamya imbere ya […]

Hamuritswe Inyoborabiganiro ivuguruye ya Ndi Umunyarwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga Uhoraho wa MINUBUMWE, Eric Mahoro, yayoboye igikorwa cyo kumurika Inyoborabiganiro ivuguruye ya NDI UMUNYARWANDA, cyahuje MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bayo. Iyi Nyoborabiganiro yateguwe ku bufatanye bwa MINUBUMWE na Unity Club Intwararumuri. Mu ijambo rye, Mahoro Eric yagaragaje ko kuvugurura iyi Nyoborabiganiro bizatuma ihame rya NDI UMUNYARWANDA rikomeza kwimakazwa mu […]

Andi makuru ku gitero cya drone cyahitanye Lt. Col Willy Ngoma na bagenzi be

Amakuru mashya aravuga ko abantu 18 ari bo bapfanye na Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe wa AFC/M23, nyuma yo kugabwaho igitero cya drone n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatatu Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byari byatangaje ko byahawe amakuru y’uko abantu icyenda ari bo baguye muri […]

Ibiciro bya tungsten u Rwanda rukungahayeho bikomeje gutumbagira

Nubwo bwagabanyije umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, u Bushinwa buracyafite uruhare runini mu gutanga tungsten ikenerwa ku Isi, ibarirwa hagati ya 75 na 80%, nk’uko amakuru atandukanye abitangaza. Ibiciro byayo rero biravugwa ko byazamutse mu mezi ashize nyuma yo kugabanya umusaruro woherezwaga mu mahanga. Nk’uko bitangazwa n’urubuga Project Blue, ibiciro bya tungsten byikubye inshuro […]

Gen. Dagvin Anderson wa Amerika kwa Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare byitezwe ko ahura akanagirana ibiganiro na Gen. Dagvin Anderson wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gen. Dagvin asanzwe ari umuyobozi w’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM). Amakuru avuga ko mu byo ari buganireho na Tshisekedi, […]

U Rwanda rwakiriye abasaba ubuhunzi 164 baturutse muri Libya

Iri joro ryakeye, ku bufatanye n’Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, U Rwanda rwakiriye irindi tsinda ry’abasaba ubuhunzi 164 baturutse muri Libya bakomoka muri Eritrea (19), Sudani (143), Ethiopia (1), Sudani y’Epfo (1) binyuze mu buryo bwihutirwa bwo gutambuka. Kuva mu 2019, abantu 2.760 bimuwe; abarenga 2500 bimuwe mu bihugu bya gatatu.