Pariki y’Akagera: Intare 5 zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro hagamijwe gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kugenzura neza ubwiyongere bw’izi nyamaswa. Ibi byamenyekanye binyuze ku butumwa pariki yashyize ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko iki gikorwa kiri muri gahunda rusange yo gucunga umubare w’intare kugira ngo zidahindura uburinganire bw’ibinyabuzima. Mu kwezi […]

Telefoni yaturutse i Kigali yaburijemo ibihano bya Amerika ku Rwanda

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaritse gahunda yo gufatira u Rwanda ibihano, nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Senateri Lindsey Graham w’umunyamerika. The Wall Street Journal yanditse ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yahamagaye Senateri Graham amusaba ubufasha bwo guhagarika umugambi wa White House wo gufatira u Rwanda ibihano. […]

RDC: Umukobwa wa Lumumba agiye guhatana na Mushikiwabo

Julianna Lumumba, umukobwa wa Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, Patrice-Emery Lumumba, yatoranyijwe kuri uyu wa Gatanu nk’umukandida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF) nk’uko byatangajwe na minisiteri y’itangazamakuru n’itumanaho. Umwe mu bayobozi ba Congo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo (ACP) ati: “Uburemere bw’amarangamutima n’akamaro k’izina, ubushobozi […]

Gen. Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, kuri uyu wa Kane, itariki 26 Gashyantare 2026, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. We n’itsinda ayoboye ubwo bari mu mujyi wa Pemba, bagiranye inama n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane. Ibiganiro bagiranye […]

Abimukira hafi 8000 barabuze cyangwa barapfa mu 2025

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) riravuga ko mu 2025 byibuze abantu 7,667 baburiwe irengero cyangwa bapfiriye mu nzira bimukira mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi. IOM yasabye ko hajyaho inkunga y’amafaranga y’imiryango itabara imbabare, ndetse no gusenya imiyoboro itwara abantu magendu ishyira ubuzima mu kaga. IOM ivuga ko uyu mubare uri […]