Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Amerika yafatiye RDF n’abayobozi bayo

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abayobozi bakuru bazo bigoreka imiterere y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ni bwo Amerika yafatiye ibihano RDF n’abayobozi bayo barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen […]

Amerika yafatiye ibihano RDF na ba Jenerali bayo 4

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’abasirikare bakuru bane. Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), ryatangaje abayobozi bakuru ba RDF bafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, […]

Polisi y’u Rwanda yafunze abasore bakubise umukobwa i Musanze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bakubita ndetse banakurura umukobwa mu muhanda. Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, aho uwo mukobwa yakubitiwe mu muhanda rwagati. Mu mashusho, abo basore bagaragara […]

Texas: Uwishe arashe abantu 2 yasanganwe amafoto y’abayobozi ba Iran

Abantu babiri bapfuye abandi barenga icumi barakomereka mu iraswa ryabereye mu busitani bw’ahantu bafatira icyo kunywa i Austin, muri Texas, mu gihe FBI ivuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’iterabwoba. Polisi ya Austin yatangaje ko ukekwaho icyaha ari Ndiaga Diagne w’imyaka 53. Yari Umunyamerika ukomoka muri Senegal wahawe ubwenegihugu, nk’uko bitangazwa n’umufatanyabikorwa wa BBC muri […]

Walikale: Iminsi ibaye itatu AFC/M23 na FARDC birwanira kwigarurira Kibati

Imirwano ikomeye yakomeje kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Werurwe 2026, i Kibati, muri Guruoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano irahuza abarwanyi ba AFC / M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo. Uyu ni umunsi wa gatatu wikurikiranya w’imirwano muri uyu mujyi w’ingenzi […]

Kivu y’Amajyepfo: FARDC yongeye gufata Mikenge itarwanye

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za Wazalendo, ku Cyumweru, itariki 1 Werurwe 2026, zongeye kwigarurira Umujyi wa Mikenge mu Murenge wa Itombwe, Teritwari ya Mwenga, nta mirwano ibaye. Hari hashize icyumweru kimwe, umutwe w’abarwanyi wa Twirwaneho uhamagarira abaturage kuva muri ako karere nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga. Mu gitondo […]

Erik Prince yaburiye Trump ku kohereza ingabo zo ku butaka muri Iran

Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yagiriye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanaba inshuti ye inama yo kutazakora ikosa ryo kohereza muri Iran ingabo zo ku butaka. Erik ubwo yari mu kiganiro ‘War Room’ cyayobowe n’umunyamakuru Steve Bannon, yavuze ko Amerika iramutse ifashe icyemezo cyo gutera Iran biciye mu ngabo […]

Perezida Kagame ategerejwe i Paris

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa, aho agomba kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za ‘nucléaire’. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, izabera i Paris ku wa 10 Werurwe 2026. Izahuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’inzego zitandukanye. Usibye Perezida Kagame, mu bandi bazayitabira harimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse n’Umuyobozi […]

Iran yarashe uruganda runini rwa peteroli muri Arabia Saoudite

Bivugwa ko drone yoherejwe na Iran yibasiye uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Ras Tanura muri Arabia Saoudite, bituma ruhagarika imirimo. Uru ruganda rwa Ras Tanura, rucungwa na Saudi Aramco, rutunganya utugunguru turenga 550.000 ku munsi kandi ni bimwe mu bicuruzwa nyamukuru byoherezwa hanze n’ubwami nk’uko bitangazwa na DW. Niba ihungabana ry’imirimo rikomeje, wakwitega ibi […]

Iran yateye ibirindiro by’u Bwongereza mu gihugu kibarizwa mu Burayi

Drone yaturutse muri Iran yaguye mu birindiro by’igisirikare cyo mu kirere (RAF) cy’u Bwongereza muri Shipure (Cyprus), nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu, Nikos Christodoulides.   Byakurikiranye n’itangazo rya Minisiteri y’ingabo ryavugaga ko hakekwa igitero cya drone ku birindiro bya RAF i Akrotiri ku Cyumweru ahagana mu gicuku ku isaha yaho (22h00 GMT).   Nta […]