Netanyahu agereranya ubutegetsi bwa Iran n’umwanzi wa kera uvugwa muri Bibiliya

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku Cyumweru yifashishije amagambo yo muri Torah agereranya ubutegetsi bwa Iran n’“Amaleki”, umwanzi wa kera uvugwa muri Bibiliya y’Abaheburayo. Nk’uko byatangajwe na Middle East Monitor, ayo magambo yayavugiye aho igisasu cya misile bivugwa ko cyaturutse muri Iran cyaguye. Yagize ati: “Mu isomo rya Torah ryo muri iki cyumweru, dusoma […]
Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda yapfuye

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje urupfu rwa Ambasaderi Santa Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, minisiteri yavuze ko Kinyera yapfuye mu gitondo aguye mu Bitaro by’Igihugu by’Inzobere bya Mulago i Kampala. Iri tangazo rigira riti: “Ni n’umubabaro mwinshi n’agahinda Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibatangarije urupfu […]
MINAGRI yasabwe kugaragaza ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ibidukikije: Kwihutisha gushyiraho amabwiriza agenga imikoranire y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Uturere n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ijye ibona ku buryo buhoraho kandi ku gihe, amakuru yerekeye imicungire y’amashyamba. Yasabye kandi Minisiteri y’Ubuhinzi, kugaragariza Umutwe w’Abadepite ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika, harimo uw’umuceri n’ibigori mu rwego rwo kubona amakuru azunganira […]