Umubare w’abamaze kugwa mu ntambara Iran ihanganyemo na Israel na Amerika

Abantu barenga 1,300 biganjemo abanya-Iran, ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze kugwa mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati. Ni nyuma y’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kugaba kuri Iran kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni ibitero byatumye Iran irasa ku bihugu bitandukanye mu rwego rwo guhorera abarimo Umuyobozi w’Ikirenga […]

M23 yavuze uko abakomando bayo bajya kurasa i Kisangani bagasubira mu birindiro nta wubarabutswe

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko abasirikare bawo bo mu mutwe w’abakomando bajya bajya kurasa i Kisangani, mbere yo gusubira mu birindiro byabo nta wubaciye iryera. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr Oscar Balinda. Dr. Balinda Yasubiwemo na Kigali Today agira ati: “AFC-M23 ifite amatsinda y’abakomando ajya hafi ya Kisangani, akagaba ibitero bigamije kuburizamo […]

Guverinoma ya Ethiopia irashinjwa kwitegura indi ntambara muri Tigray

Muri Tigray, mu majyaruguru ya Ethiopia, umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera. Mu magambo atangaje, umuyobozi mukuru muri aka karere yashinje guverinoma kwitegura “gutangiza intambara nshya muri Tigray.”   Ishyaka rya Tigray People Liberation Front (TPLF), ishyaka rya politiki ryaciwe na guverinoma nkuru ariko rikaba rikomeye cyane muri Tigray, rirashinja Guverinoma ya Addis Abeba kuba yarananiwe gushyira […]

Iran yarashe icyicaro cy’inyeshyamba z’Aba-Kurde muri Irak

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyarashe icyicaro gikuru cy’inyeshyamba z’Aba-Abakurde b’Abanya-Iran mu majyaruguru ya Irak, ibigaragara nko gukaza ibitero ku turere tw’Aba-Kurde haba muri Iran cyangwa Irak. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran, igisirikare cyavuze ko cyagabye igitero ku “mitwe y’Aba-Kurde irwanya impinduramatwara muri Irak gikoresheje misile eshatu”. Tehran ikomeje ibitero byibasira […]

Rusizi: Abiga muri Giheke TSS bamuritse ibyo bagezeho

Abanyeshuri ba Giheke TSS mu Karere ka Rusizi biga tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, bamurikiye ababyeyi babo n’abayobozi banyuranye imishinga bakoze ijyanye n’amasomo bahabwa, abategurira kuzihangira imirimo nibaharangiza. Ibyo bamuritse, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri shuri, Kanyandege Joseph Désiré, bishingiye ku masomo biga ajyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, ikoranabuhanga (Electronic […]

Burundi: Imbonerakure 2 zasanzwe ziciwe hafi y’umupaka w’u Rwanda

Imirambo y’abasore babiri yavumbuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 4 Werurwe, mu Mudugudu wa Ngoma, muri Zone ya Rubona, Komini Mugina, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi. Aka gace gaherereye hafi y’umupaka n’u Rwanda, hafi yo mu Karere ka Bweyeye. Amakuru yakusanyijwe n’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze avuga ko aba bantu […]

Kenya: Abapolisi n’abacungagereza bongerewe umushahara

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Kenya, yatangaje ko abakozi bo mu nzego zirimo Polisi, urwego rushinzwe imfungwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe urubyiruko bagiye kuzamurirwa umushahara. Kuri ubu Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura muri izo nzego eshatu iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu n’Ubutegetsi, Dr Raymond Omollo,  ku wa Gatatu yatangaje ko […]

Iran irigamba gusenya ubwato bw’intambara bwa Amerika mu Nyanja y’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Werurwe, Ingabo zishinzwe Kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran  (IRGC) zatangaje ko zasenye ubwato bw’intambara bw’Igisirikare cya Amerika bwo mu bwoko bwa “Destroyer”, hakoreshejwe misile za Qadr-380 na Talaieh. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Tasnim bibitangaza, ngo Itangazo No 19 ry’igikorwa (operation) “Isezerano Ry’ukuri 4” ryagize riti: “Ingabo zirwanira mu mazi […]

Museveni yahishuye impamvu yanze ko Amerika ishyira ibirindiro bya gisirikare muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahishuye ko yangiye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza gushyira ibirindiro bya gisirikare mu gihugu cye, kuko gifite ubushobozi bwo kwirwanaho bidasabye ubufasha bw’ingabo z’amahanga. Museveni yavuze ko biriya bihugu byombi byamubungirije ibirindiro bya gisirikare mu rwego rwo kubaka igisirikare cya Uganda, ariko akabyanga. Ati: “Twifitiye […]

Igiciro cya mazutu cyahindutse lisansi kiguma aho kiri

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivuguruye, bigomba kugenderwaho guhera kuri uyu wa 5 Werurwe kugeza muri Gicurasi. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RURA, litiro ya lisansi ntabwo igomba kurenza 1989 Frw ari nacyo giciro cyari gisanzweho, mu gihe igiciro cya Mazutu kitagomba kurenza 1948 Frw kivuye ku 1900 Frw.