Abagororwa basaga 1800 bagiye kurekurwa by’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Werurwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje irekurwa ry’agateganyo ry’abantu 1.847 bari barakatiwe. Ni irekurwa ry’agateganyo mbere y’uko igihano kirangira, ku masezerano yo kwitwara neza. Mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, kwemererwa gufungurwa by’agateganyo biterwa n’igihano cyatanzwe ndetse n’igice cy’igihano kimaze gukorwa. Umugororwa wakatiwe igifungo kitarenze imyaka itanu ashobora gutekerezwaho mu […]
Kera kabaye umunyamakurukazi Sandra Umuhoza yafunguwe

Umunyamakurukazi Sandra Umuhoza yarekuwe by’agateganyo n’ubutabera bw’u Burundi, nyuma y’iminsi 685 yari amaze afunzwe. Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe ni bwo uyu munyamakurukazi yarekuwe, nyuma y’icyemezo cyo kumurekura cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ngozi, ku wa 27 Gashyantare. Icyakora n’ubwo yarekuwe, ntabwo yemerewe gusohoka mu gace atuyemo. Sandra Umuhoza w’imyaka 43 […]
USA: Abarepubulikani bitambitse abatemera intambara ya Trump muri Iran

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 4 Werurwe, abasenateri baturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani bitambitse icyemezo cyari kugabanya imbaraga za Perezida Trump zo gukomeza kurwana na Iran nta burenganzira ahawe n’inteko ishinga amategeko, nubwo intambara isa nk’iyagutse ikaba mpuzamahanga. Kuri uwo munsi, ibirindiro by’ingabo zo mu kirere bya NATO byarashe misile zo mu bwoko bwa […]
Rubaya: Inkangu yongeye guhitana abagera kuri 200

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Werurwe, minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC yatangaje ko ku wa Kabiri abantu barenga 200 bapfuye bazize inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu birombe bya Rubaya bicukurwamo coltan mu burasirazuba bw’igihugu. Ni nyuma y’indi yahitanye abasaga 200 na none muri Mutarama. Umwe mu bayobozi bakuru bo mu mutwe w’inyeshyamba […]