Kwamamaza Congo muri Monaco bishobora gutuma Minisitiri wa Siporo yeguzwa

Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu Ntubuanga, ari mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’uko hafunguwe iperereza ku masezerano igihugu cye cyagiranye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Monaco. Aya masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, aho Leta ya RDC yemeye gutanga miliyoni 4.8 z’amayero mu gihe cy’imyaka itatu, mu […]
U Rwanda ruravuga rumwe n’abarimo u Bubiligi ku bibazo birimo drone zikomeje kwica abanye-Congo

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ryagaragaje impungenge zikomeye ku kuba agahenge ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gakomeje kwicwa. ICG igizwe n’ibihugu birimo u Bubiligi, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, u Busuwisi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Suède iyiyoboye. […]
Umunyamerika yagizwe Umuyobozi mushya wa MONUSCO

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku wa Kane yagize Umunyamerika James Swan umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Swan agiye kuyobora ubu butumwa mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, kubera imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ibibazo by’ubutabazi ku baturage bigenda byiyongera. […]
Senateri Bahati Lukwebo mu mazi abira ashinjwa kubahuka Tshisekedi

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze icyifuzo cyo gutakariza icyizere Visi-Perezida wa kabiri wayo, Modeste Bahati Lukwebo, nyuma yo kwerura ko adashyigikiye gahunda ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yo guhindura itegekonshinga. Icyifuzo cyo gutakariza icyizere Senateri Lukwebo cyatangajwe na mugenzi we witwa, Dany Kabongo Bondanya, mbere y’iminsi icyenda gusa ngo Inteko Ishinga Amategeko […]