Prince Salomon yibukije abantu ko Imana ari Data

Umuhanzi Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, indirimbo igaruka ku buhamya bw’ubuzima bwe no gushimira Imana ku mirimo yamukoreye mu bihe bitandukanye. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira no guhimbaza Imana yamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima. Prince Salomon avuga ko yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akareba ibihe byinshi yanyuzemo, […]
Museveni yatangiye kuyobora EAC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inshingano Perezida Museveni yasimbuyeho mugenzi we Dr. William Ruto wa Kenya wari umaze umwaka uyobora uriya muryango. Museveni yashyikirijwe inshingano kuri uyu wa Gatandatu, mu nama isanzwe ya 25 y’abakuru b’ibihugu […]
FARDC yagabye ibitero hafi y’umujyi wa Sake

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatandatu zagabye ibitero mu gace ka Mushaki ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mushaki ni Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye mu mujyi wa Sake. Muri Gashyantare 2023 ni bwo M23 yafashe iriya Centre ariko iza […]
U Burundi: Leta yavuze ku bujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore bwaciye igikuba

Leta y’u Burundi yahakanye amakuru avuga ko muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore, ivuga ko abantu 11 bakwirakwije inkuru zitari zo kuri ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga ku bagabo bo mu Burundi n’amabere y’abagore baho yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru. Ku mbuga nkoranyambaga hagiye […]
Muri Katanga na ho havutse umutwe urwanya ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Tshisekedi

Umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC), watangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida Félix Tshisekedi. Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira […]
Platini yavuze kuri Prophet Joshua waguze album ‘Vibranium’ ntayishyure

Umuhanzi Platini yatangaje ko atagifite byinshi avuga ku kibazo cya Prophet Joshua wigeze kwemerera kugura album Vibranium amafaranga angana na miliyoni 5 Frw ariko ntayishyure. Ibi byabereye mu birori byo kumurika iyi album ya Platini na Nel Ngabo byabaye ku wa 29 Kanama 2025 muri Zaria Court. Muri uwo muhango, Prophet Joshua yahagurutse imbere y’abari […]
Hamenyekanye ubufasha u Burusiya buri guha Iran mu ntambara ihanganyemo na Israel na Amerika

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko u Burusiya buri guha Iran amakuru y’ubutasi ari kuyifasha kumenya aho ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherereye mu Burasirazuba bwo Hagati. Abayobozi ba Amerika bavuganye n’ibitangazamakuru nka The Associated Press na The Washington Post, bavuze ko Moscow yaba yarahaye […]
Kagame yongeye gutanga impuruza ku mikoranire ikomeje hagati ya Kinshasa, umuhungu wa Habyarimana na FDLR

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko hari imikoranire ikomeje hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’umutwe wa FDLR. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu […]