Kugira ngo dusobanukirwe ubushobozi bw’indege za gisirikare ku Isi, ni ngombwa kumenya ubwinshi bw’indege z’intambara igihugu gifite. Ibyo byose byerekana mu buryo butaziguye ubushobozi bwo kwirwanaho n’imbaraga zacyo ku rwego rw’Isi. Indege z’indwanyi (Fighter Jets) ni urutirigongo rw’uburyo bugezweho bw’ubwirinzi bwo mu kirere. Kugira ngo umenye byinshi, dore ibihugu icumi bya mbere bitunze indege z’indwanyi nyinshi, nkuko bigaragazwa na Global Firepower.
Urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite indege z’indwanyi nyinshi ku Isi:
1. Amerika – Indege z’indwanyi 1.790

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zifite indege z’indwanyi nyinshi kurusha ibindi bihugu ku Isi. Byongeye kandi, Amerika ni yo ifite indege z’intambara muri rusange nyinshi kandi ziteye imbere ku Isi. Ingabo zirwanira mu kirere za Amerika (USAF), izirwanira mu mazi (Navy), n’izirwanira ku butaka (Marine Corps) zikoresha indege z’indwanyi ziteye imbere nka F-22 Raptor, F-35 Lightning II, na F-15 Eagle. Impamvu Amerika irusha ibindi bihugu ingufu zo mu kirere ni ukubera ishoramari rihoraho, amahugurwa y’icyitegererezo, no gukorera ahantu henshi ku Isi.
2. U Bushinwa – Indege z’indwanyi 1,212

Igisirikare cyo mu kirere cy’u Bushinwa cyagize iterambere ryihuse, ririmo ikoranabuhanga rigezweho, mu myaka mike ishize. Hamwe n’indege zirenga 1200, Igisirikare cyo mu kirere cy’u Bushinwa (PLAAF) gishyira imbere kongera ubwinshi n’ubuziranenge, aho gikoresha indege z’indwanyi ziteye imbere zakorewe mu gihugu nka Chengdu J-20 na Shenyang J-16.
3. U Burusiya – Indege z’indwanyi 833

Ub Brusiya nibwo bukurikiraho kuri uru rutonde n’indege zabwo z’indwanyi ziri mu za mbere ziteye imbere ku Isi nka Su-27, Su-35, na MiG-29 hamwe n’ubwoko bushya bwa ‘generation’ ya gatanu nka Su-57. Ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zibanda ku muvuduko, n’ingufu nyinshi z’umuriro, biri kuzamura ingufu za gisirikare muri Aziya yegereye u Burayi.
4. U Buhinde – Indege z’indwanyi 513

Ubushobozi bw’ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Buhinde bushimangirwa n’indege zitandukanye z’indwanyi bwaguze mu Burusiya no mu Bufaransa ndetse n’indege zikorerwa imbere mu gihugu, zirimo Su-30MKI, Rafale, na Tejas. Igisirikare cyo mu Kirere cy’u Buhinde kirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo giteze imbere indege zabwo, kubera iterabwoba mu karere buherereyemo no gushaka kuba igihangange mu bwirinzi bwo mu kirere muri ako karere.
5. Koreya ya Ruguru – Indege z’indwanyi 368

Koreya ya Ruguru nayo iri ku rutonde hamwe n’indege zayo zitajyanye n’igihe, ziganjemo indege za kera zakozwe kubw’Abasoviyete. Intego ya Koreya ya Ruguru ahanini ni ukurinda ikirere cyayo no kwagura ingufu mu karere. Ariko, igihugu ntikigendana n’ikoranabuhanga rigezweho muri uru rwego.
6. Pakistan – Indege z’indwanyi 328

Igirikare cyo mu Kirere cya Pakistan gikoresha indege z’indwanyi zakozwe na Amerika, u Bushinwa, n’indege zikorerwa mu gihugu, nka JF-17 Thunder na F-16 Fighting Falcon. Indege zihendutse kandi zakoreshwa ibintu bitandukanye ni zo Pakistan yibandaho kugirango ihangane n’amakimbirane yo mu karere n’u Buhinde.
7. Koreya y’Epfo – Indege z’indwanyi 315

Koreya y’Epfo ikoresha indege zifite ikoranabuhanga riteye imbere, zirimo nka F-15K na F-35A, kubera ubufatanye bukomeye ifitanye na Amerika. Muri iki gihe Igisirikare cyo mu Kirere cya Repubulika ya Koreya kiribanda ku guhangana n’iterabwoba rya Koreya ya Ruguru no kwagura ingufu za yo muri Aziya y’Amajyaruguru y’Uburasirazuba.
8. Taiwan – Indege z’indwanyi 285

Taiwan yibanda cyane ku kurinda ikirere, bitewe n’ubushyamirane ifitanye n’u Bushinwa kuva yabaho. Ingabo zayo zirwanira mu kirere zikoresha indege yikorera nka F-CK-1 Ching-Kuo hamwe na F-16 zikorwa na Amerika.
9. Arabia Saoudite – Indege z’indwanyi 283

Igirikare cyo mu Kirere cya Arabia Saoudite gikoresha indege z’indwanyi zakorewe mu Burengerazuba kandi ziteye imbere nka F-15SA na Eurofighter Typhoon. Kugura izi ndege zifite ikoranabuhanga riteye imbere bikorwa hagamijwe kuba imbere mu ngufu za gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati.
10. Israel – Indege z’indwanyi 240

Israel izwiho kugira Igisirikare cyo mu Kirere giteye imbere gikoresha indege z’indwanyi zihambaye, zirimo F-35I Adirs na F-16s. Izi ndege zizwiho guhora zivugururwa buri gihe kandi zagaragaje ubushobozi bwo kwirinda bw’ingenzi ku mutekano w’igihugu no mu makimbirane gihoramo n’ibihugu by’ibituranyi mu karere.