IMG-20250925-WA0080-1

Nyamasheke: Abanyerondo bafashwe biba mu iduka barindaga

Abanyerondo babiri bo mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu iduka barimo kwiba.

Abo ni Ndayishimiye Elie w’imyaka 19 na Dusingizimana Emmanuel w’imyaka 25, basanzwe bacunga umutekano mu isantere y’ubucuruzi ya Banda.

Bafashwe n’abagenzi babo bari kumwe mu irondo, babasanze mu iduka rya Bankundiye Odette.

Nyir’iryo duka yari amaze iminsi abura ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi magana atatu y’amafaranga y’u Rwanda, ariko akayoberwa uburyo byabaga byibwe kuko nta rugi rwabaga rwamenwe cyangwa urupangu rwatobowe.

Bankundiye avuga ko ubwo abo banyerondo bafatwaga, yari amaze kubona ibye bikomeje kubura buri munsi ariko akabura aho abishingira. Ati: “Nari maze kubura ibicuruzwa byinshi. Sinibazaga ko ari abanyerondo kuko twabishyuraga buri kwezi ngo baturindire,”

Bagenzi babo bagize amakenga, biyemeza kubakurikirana, maze babafata bamaze kwinjira mu iduka nijoro. Bahise babashyikiriza inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, yemeje ko bafashwe bakoherezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Ati: “Bari bafite uburyo bwo gukingura no kongera bagafunga iduka nyiraryo atabimenye. Ariko baje gufatirwa mu cyuho barimo biba.”

Yavuze ko ari ibintu bibabaje kubona abari bashinzwe kurinda ari bo bihindura abajura, bityo nibahamwa n’icyaha bazaryozwe ibyo bibye kandi bakurwe mu irondo ry’umwuga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *