Byibuze abantu 20 bimaze kwemezwa ko ari bo baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ubwo ubwato bari barimo bagiye kwishimisha bwarohamaga. Biravugwa ko abantu bagera ku 100 ari bo bari bari muri ubu bwato bwarohamye nyuma y’akanya gato buhagurutse Mukono.
Igipolisi cya Uganda cyari cyabanje kwemeza ko imirambo 10 ari yo yamaze kuvanwa mu mazi:“ Amakipe y’Umutwe wacu wo mu mazi yatabaye abantu 40 ari bazima ”

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Igipolisi cyemeje urupfu rw’abagera ku 20 kivuga ko ibikorwa byo gushakisha byahagaritswe harohowe indi mirambo 13 nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima, wakomeje avuga ko uyu munsi gushakisha abandi nibisubukurwa hashobora kuboneka indi mirambo.

Amakuru ataremezwa neza agera kuri Chimpreports aravuga ko mu bantu bari bari muri ubu bwato harimo Igikomangoma Wasajja n’Umuraperi Tom Mayanja uzwi nka The Mith wo mu itsinda ryamenyekanye nka Klear Cut ryamamaye muri za 2002 ryabayemo na Navio, Abba Lang, JB ndetse n’Umunyarwanda Papito.


Umuhanzikazi Irene Namubiru nawe ni umwe mu bari muri ubu bwato, ariko nk’uko byatangajwe n’umuntu wiyise manager we, ubwo ngo yamuhamagaraga yari ari muri abo batabawe.
Iyi nkuru ikomeje gukurikiranwa n’ibinyamakuru bitandukanye


