Abantu batanu barimo abasivili babiri biciwe mu mirwano yadutse mu rukerera kuri uyu wa Kane hagati y’ingabo za Congo, FARDC n’abantu bitwaje intwaro ahitwa Nyamamba, igiturage giherereye mu birometero 7 uvuye Tchomia, ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert.
Biravugwa ko agatsiko k’abantu bitwaje intwaro gakondo ndetse n’iza kizungu, kagabye igitero gitunguranye mu giturage cya Nyamamba imvura irimo kugwa, bagatera ibirindiro bya gisirikare. Umwe mu bayobozi gakondo ku murongo wa telephone yabwiye Radio Okapi ko igisirikare cyahanganye n’icyo gitero mbere y’uko gihabwa ubufasha bwari buturutse Tchomia.
Ni imirwano yamaze amasaha agera kuri atatu nk’uko byemejwe n’umuturage. Imibare y’agateganyo ikaba ivuga ko abasirikare batatu n’abasivili babiri biciwe muri iyo mirwano.
Mu gusubira inyuma, abitwaje ibirwanisho ngo basize imyambi bari bafite nk’uko uwo muyobozi gakondo wavuganye n’itangazamakuru nyuma y’iyo mirwano yabitangaje.
Ahagana mu masaha ya saa sita, umutuzo wabashije kugaruka nk’uko byemejwe na Mbitso Panga, umuyobozi wa chefferie (soma sheferi) ya Banywagi. Ni mu gihe abateye ngo basubiye aho baturutse mu Murenge wa Walendu Tatsi, naho abaturage bari batashywe n’ubwoba bakaba bari bahungiye Tchomia na Kasenyi.
Hagati aho igisirikare cya Congo cyo cyari kitaratangaza imibare y’abaguye muri iyi mirwano ubwo iyi nkuru yakorwaga.


