Lt. Col. Sam Rwasanyi uyobora ingabo mu rwego rw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ku ikubitiro abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babanje gusenya ubumuntu bagamije gutesha agaciro, asaba urubyiruko gusigasira indangagaciro muri bo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kicukiro yabisabye abanyeshuri n’abayobozi ba kaminuza y’amahoteri, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, mu butumwa yabahaye ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yibutsa ko abateguye Jenoside bamaze igihe bigisha Abanyarwanda urwango.
Yabasabye kwiyubakamo indangagaciro z’ubumuntu bitandukanya n’ikibi kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ntizongere ukundi. Lt. Col. Sam Rwasanyi ati “Abateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside babanje gusenya ubumuntu ku ikubitiro, kuko byatumye bibagirwa indangagaciro bakabaye bafite, bibagirwa ko ari abantu nk’abandi.”
Prof. Tombora Gustave, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo, Ubushakashatsi n’Imyigire muri UTB, yabwiye abanyeshuri ayobora biganjemo urubyiruko, ko kwibuka ari ngombwa, anenga abari mu nzego z’ubuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagize ubugwari bwaranze bamwe mu banyarwanda barimo n’abayobozi bagize uruhare mu bikorwa byo gutegura Jenoside no kwigisha abaturage urwango, aho kwigisha abo bayobora kubana mu mahoro.
Ati “Nk’urubyiruko mugomba guharanira kwanga ubugwari, murasabwa kwibuka no kuzirikana ko tutagomba kuba ibigwari. Ariko nanone twibuka urubyiruko rw’Abanyarwanda, barimo izari ingabo za FPR zatanze ubuzima bwazo mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Source: Imvaho Nshya


