Goma: Impanuka y'ikamyo itwaye ubuzima bw'abacuruzi 14, inkomere ni nyinshi

Ku mugoroba w’uyu wa 25 Nyakanga mu mugi wa Goma habaye impanuka y’imodoka, abantu 14 bahasiga ubuzima, abandi bakomereka bikomeye.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga ku kibuga cy’indege cya Goma, irayoba isanga abacuruzi bacururizaga imbere y’inzu ibikwamo ibicuruzwa.

Ikimara kubagonga, umunani bahise bapfa, abandi batandatu bapfa nyuma kuko bari bakomeretse cyane. Umubare w’abakomeretse ni mwinshi ku buryo byitezwe ko hari n’abandi bashobora gupfa.

Iyi kamyo kandi yagonze ibicuruzwa birimo ibishyimbo byari mu bikapu by’aba bacuruzi, ibitunguru, imineke n’ibindi. Ubwo yayobaga umuhanda, yagonze n’indi modoka.

Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zivuga ko iyi mpanuka yatewe no kubura uburwo bwo kugabanya umuvuduko w’iyi kamyo (freinage).

Abapfuye bamaze kujyanwa mu nzu y’uburuhukiro mu bitaro rusange bya Goma, abakomeretse babajyana mu bitaro bya Heal Africa kugira ngo bitabweho by’umwihariko.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *