Ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2019, mu Rwanda hose hizihijwe umunsi w’umuganura, mu midugudu itandukanye y’igihugu abaturage bizihiwe basangira ku byo bejeje, bityo abo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Nyakabanda ya Kabiri, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakaba barishimiye ibi birori bizera ko bigira icyo byigisha urubyiruko.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bizihiza uyu munsi ari nako bagaragariza urubyiruko ibyiza by’umuco w’u Rwanda, rukabaza ibibazo ku byo rubona rudasobanukirwa, ariko narwo rukabazwa icyo rutahanye nk’Urubyiruko imbaraga z’igihugu.
Mukankiko Josephine w’imyaka 65 y’amavuko, ati “Umuganura ni umuco Nyarwanda Abanyarwanda bakunda, kera abana barakuraga bagashyingirwa abandi bakubaka bityo bakagira igihe cyo kuganurza ababyeyi, natwe mu mudugudu wa Gitwa umuganura twawiteguye neza nk’abantu barimo abakuru; abakecuru, abasaza ndetse n’abakiri bato twigisha uko bazajya bategura umuganura mu gihe tuzaba tukiriho”.
Yakomeje agira ati “Twasonze umutsima w’amasaka, duteka ibihaza, ibitoki bitogosheje, abana twabahaye amata, abakuru banywa urwagwa tunasangira kuri uwo mutsina, mbese turanabyina dusoma ku nkangaza,…

Nyiramongi Thelesie w’imyaka 80, avuga ko umuganura atari uw’ubu, ko na kera hose ababyeyi n’abana babo bawusangiraga ku mweru, ati “Umuganura ni umuco wa kera, ukaragwa abana bose, abana bakaragwa umuganura”.
Avuga ko uko iterambere rigenda riza hari ibihinduka, ati “Biratandukanye kuko ibya kera habaga harimo kwambara Kinyarwanda, ababyeyi bagatega urugori, bagahabwa umuganura, umubyeyi akabaraga ati ‘muzabyare muheke’ umubyeyi akagenda akata umutsima w’amasaka ahereza abana ati bana banjye ndabahaye namwe muzatange umuganura”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kirwa, Aimable Sandro avuga ko bizihije uyu munsi banaha akanya urubyiruko rugira icyo rusobanurirwa ku byakorwaga, ndetse n’abakuru bafata akanya ko kurubaza icyo rwungutse kizarufasha gukomeza gusigasira umuco nyarwanda.
Ati “Ni byiza burya gukomeza gusigasira umuco kuko burya umuco uracika, urubyiruko rwabajijwe ibibazO, umuco ni iki? Akagusubiza, urubyiruko rwishimye, icyo birufasha, nk’urubyiruko azamenya ngo umuco nyarwanda ni iki? Ni byiza cyane kuba barashyizeho inteko y’umuco n’ururimi kuko umwana azamenya ngo u Rwanda rwa Gasabo ni iki? Iyaba byashobokaga buri mwaka buri Mudugudu ukagira umunsi wawo w’umuganura wihariye”.

Aimable yakomeje avuga ko n’abakuru hari bamwe batazi inkomoko y’umuganura ariko ko uko urubyiruko ruzakomeza kugenda ruwusobanukirwa, ngo bizafasha ku buryo bazajya babyiruka basobanukiwe neza.Nk’umudugudu wa Kirwa by’umwihariko uri mu Mujyi wa Kigali ko ari ukurusobanurira byimbitse bitewe n’uko bamwe hari igihe hari ibyo baba babonye bwa mbere, nk’umutsima w’amasaka, inzoga y’ubuki n’ibindi.
Insanganyamatsiko y’Umuganura 2019 igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.




