Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiseguye ku muturage witwa Nsabimana Dominique wo mu Karere ka Rusizi wari waciwe amande y’amafaranga 2,000 kubera ko atazi gusoma agahabwa n’inyemezabwishyu ya RRA.
Ni inyemezabwishyu yatangiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge w’icyaro wa Nyakarenzo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda yerekanye iyi nyemezabwishyu kuri twitter abaza zimwe mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda “niba kutamenya gusoma ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda”.

Mu kumusubiza, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro cyatangaje ko cyiseguye kuri uyu muturage ndetse amafaranga yaciwe yayasubijwe nyuma yo gusuzuma ikibazo cye ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi.


