Byibuze abantu batanu kuri uyu wa Gatandatu bishwe n’umugabo warashe ku bashoferi b’imodoka mu mijyi ibiri yo muri Taxas ari yo; Odessa na Midland, mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’uko nawe araswa n’abapolisi.
Biravugwa ko kurasa byatangiriye kuri bariyeri ya polisi. Uwarashe yahise arasa no ku bandi bashoferi bari muri uwo muhanda atarobanuye anashimuta imodoka y’ikamyo. Yakomeje agenda arasa ku modoka yanyuragaho ku muhanda mugari I-20, hagati ya Odessa n’Umujyi byegeranye wa Midland arasa ku modoka nyinshi.
Nyuma yaje kurasana n’abashinzwe umutekano ariko yamaze kwica abantu aho yari yanyuze nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Umuvugizi w’Igipolisi muri Odessa yavuze ko harashwe abantu bagera kuri 21 hagapfa byibuze abantu batanu.
Ibi bikaba bije mu gihe kitageze ku kwezi undi murashi arashe abantu 22 mu wundi mujyi wo muri Leta ya Texas witwa El Paso, mu birometero 500 ugana mu burengerazuba bwa Odessa. Amasaha makeya nyuma yaho habaye ubundi bwicanyi bwaguyemo abantu 9.


