Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Kanama, Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa yahishuye uburyo Perezida Kagame yagejeje ku bari bahagarariye ibihugu mu nama ya G7 igitekerezo cyo kuvanaho ibihano kuri Zimbabwe.
Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu 7 bikize ku isi (G7): USA, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage, Ubuyapani na Canada, yabereye muri Canada ku butumire bwihariye.
Yahuriye na Mnangagwa mu murwa wa Tokyo mu Buyapani, mu nama mpuzamahanga ivuga ku iterambere ry’Afurika (TICAD). Ni bwo aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku buryo Zimbabwe yakurirwaho ibi bihano by’ubukungu.
Mnangagwa yakomoje ku nama y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) iherutse kubera muri Tanzania, yanzuye ko umuryango uzageza ubu busabe ku muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU), na wo ugeze iki gitekerezo ku Muryango w’Abibumbye (UN). Ibihugu byose uko ari 16 bigize uyu muryango kandi byarahiriye kuzahaguruka ku wa 25 Ukwakira maze bigasaba ivanwaho ry’ibi bihano.
” Ubunyamabanga bwa SADC buzasaba kuvanaho ibi bihano ariko hari n’ibihugu ku giti cyabyo bidusabira nk’u Rwanda. Kagame yitabiriye inama ya G7, ahura n’abayobozi, abagezaho iki gitekerezo.” Mnangagwa n’itangazamakuru nk’uko The Zimbabwe Mail yabitangaje kuri uyu wa 1 Nzeri.
Muri iyi nama y’i Tokyo, Mnangagwa yavuze ko ibi bihano byatumye igihugu cye kibura uburenganzira bwo gusaba inkunga mu bigo mpuzamahanga nka Banki y’Isi na IMF.
Zimbabwe yafatiwe ibihano n’Umuryango w’abibumbye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva ku butegetsi bwa Robert Mugabe, ku mpamvu zo kutubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru, kudaha uburenganzira abigaragambya, kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kutimakaza demukarasi.


