Ibyamamare 10 byo muri Kenya bikurikirwa cyane kuri Instagram kurusha abandi

Lupita Amondi Nyong’o w’imyaka 36 y’amavuko, ni umunyakenya uri ku isonga ry’ibyamamare byo muri Kenya bikurikirwa ku rukuta rwa Instagram kurusha ibindi.

1.Lupita Nyong’o:

Ni umukinnyikazi wa filimi wahawe igihembo cya Oscar akaba ari we wambere wabonye icyo gihembo ukomoka muri Kenya ndetse ni na we wa mbere wagitsindiye ufite ubwenegihugu bwa Mexico. Uyu mukobwa akurikirwa n’abasaga miliyoni Umunani n’ibihumbi 200 kuri Instagram (8.2 million followers).

2.Erick Omondi:

Ni umunyarwenya w’umunyakenya, udukoryo akunze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram, tukaba twaratumye benshi bamukurikira, ubu akaba afite abamukurikira basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 200 (2.2million followers).

3.Huddah Monroe:

Ni Umunyamideli wo muri Kenya, yamamaye cyane ubwo yari ahagarariye Kenya muri Big Brother Africa 2014, akaba akurikirwa n’abasaga Miliyoni 1 n’ibihumbi 700 (1.7 million followers).

4.Bahati:

Ni umuhanzi uzwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, akaba azwi cyane nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akurikirwa n’abasaga Miliyoni imwe n’ibihumbi 600 (1.6 million followers).

5.Betty Kyalo :

Uyu munyamakuru uzwi cyane muri Kenya, akurikirwa kuri Instragram n’abasaga miliyoni imwe n’igice (1.5 million followers).

6.Vera Sidika:

Uyu muhanzi akurikirwa n’abasaga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.5 million followers)

7.Sauti sol:

Iri tsinda ry’abaririmbyi rikurikirwa n’abasaga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million followers)

8.Akothee:

Akurikirwa n’abasaga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million followers)

9.Size 8:

Akurikirwa n’abasaga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million followers)

10.Tanasha Donna : Akurikirwa n’abasaga miliyoni n’ibihumbi 300 (1.3 million followers Read).

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *