Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuwa 15 Nzeri ni ay’urupfu rw’umuhanzi Jackie Chandiru yapfuye.
Jackie Chandiru yakoranye indirimbo na Urban Boyz bise ‘Take it Off’ yakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda.
Mu minsi yari yabanje hari amakuru yavugaga ko Chandiru yahunze ibitaro nyuma yo kumva abaganga baganira uko bamuca ikiganza cye gifite uburwayi.
N’ubwo aya makuru yari yasakaye, ushinzwe inyungu z’uyu muhanzi, Jackie Erusa mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2019 yatangaje ko aya makuru atari impamo.
Erusa yavuze ko Chandiru ari muzima ariko ko agikeneye amasengesho kugira ngo akire ibiyobyabwenge byamubase.
Ati “ Jackie Chandiru Eyaa ni muzima, ntiyapfuye.” Aya makuru yemezwa kandi n’inshuti za hafi za Chandiru.
Abakwirakwiza inkuru z’urupfu rwa Chandiru bashingira ku buryo bamubonye mu minsi ishize, yarazahajwe n’ibiyobyabwenge.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Bashingira kandi ku kuba uyu muhanzikazi yarahunze ibitaro, hakaba nta n’umwe uzi irengero rye.


