Sankara, intwari y'Afurika imaze imyaka 32 itabarutse yasize uwuhe murage?

Hashize imyaka 32 Thomas Isidore Sankara waharaniye impinduramatwara iganisha ku kwigira kw’Afurika atabarutse. Yabaye umusirikare, aba umunyamabanga wa leta mu bijyanye n’amakuru, aba Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Haute Volta.

Thomas Sankara ni we Perezida wa mbere w’igihugu kuva yacyira Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza ku wa 15 Ukwakira ubwo yicirwaga mu ihirikwa ry’ubutegetsi bivugwa ko ryari riyobowe na Blaise Compaore (wigeze kumufasha gufungurwa ubwo yari yarafunzwe azira kubangamira Ubufaransa).

Sankara ni intwari y’Afurika akaba n’icyitegererezo mu miyoborere

Guhera muri Yako/Haute Volta yavukiye mu 1949 kugeza ubwo yabaye Umukuru w’Igihugu/Burkina Faso yaharaniraga ko igihugu cye cyihaza mu byo gitunze aho gusabiriza mu mahanga, kwita ku buzima bw’abaturage ndetse no guha ubwinshingizi bw’ubuzima ku babukeneye, yaharaniye uburenganzira bw’abagore aho yajyanishanga impinduramatwara no kwibohora kwabo.

Yakoze ibitamenyerewe ku nyungu z’abaciye bugufi

  • Sankara yafashe umwanzuro wo kugurisha imodoka zihenze zo mu bwoko bwa Mercedes zari zigenewe abaminisitiri maze azisimbuza iza Renault 5 zari mu zihendutse cyane muri gihe yari ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.
  • Yanze kwakira inkunga ziturutse mu mahanga, avuga ko ‘ukugaburira agutegeka’.
  • Sankara yiyemeje kugabanya umushahara ahembwa ndetse n’uw’abayobozi bakuru, akuraho abatwazi b’abayobozi ndetse ababuza no gukoresha amatike ahenze mu ndege.
  • Mu rwego rwo guhaza abaturage bose mu biribwa, Sankara yafashe amwe mu masambu y’abakomeye ayasaranganya abatayagira. Umusaruro w’ingano kuri hegitare wikubye inshuro zirenga ebyiri.
  • Sankara yategetse abayobozi bose gufata umushahara wabo w’ukwezi bakawishyura mu mishinga ifitiye inyungu abaturage.
  • Yagabanyije umushahara we ugera ku madolari y’Amerika 450($450), amurika umutungo we urimo imodoka imwe, amapikipiki ane, inanga (guitars) eshatu ndetse na firigo (refrigerator).
  • Sankara yafashe isoko ry’agateganyo rya gisirikare arihindura irya leta, abaturage bemererwa kujya barihahiramo.
  • Sankara yigeze gusaba ibihugu by’Afurika birimo amadeni kwanga kuyishyura ngo kubera ko ibyo byitwa ko ‘bikize’ bikizwa n’ibyo byasahuye kuri uyu mugabane.
  • Yanze ko bamuzanira igikoresho kizana ubuhehere (air conditioner) mu biro kubera ko cyari gihenze ku buryo buri muturage atashobora kukigura.

Sankara afatwa nk’intwari yabaye icyitegererezo ku bayobozi benshi b’Afurika ndetse no ku isi muri rusange gusa ngo yigeze gushyiraho inkiko zari zigenewe gucira imanza abarwanyaga ubutegetsi bwe. Bavuga ko izi manza zabogamaga.

Uyu mugabo wise ‘Burkina Faso’ igihugu cyitwaga Haute Volta ntabwo yishimiraga abatavuga rumwe na we kuko yirukanye abarezi 25000 bari bakoze imyigaragambyo.

Umwe mu b’icyitegerezo ba Sankara yari Che Guevera waharaniye impinduramatwara muri politiki ya Cuba kuko ngo yatinyukaga kuvuga kandi yifitiye icyizere. Abo muri Burkina Faso bafataga Che Guevara nk’umwenegihugu wabo.

https://web.archive.org/web/20100612090018/http://thomassankara.net/spip.php?page=imprimir_articulo&id_article=202

https://web.archive.org/web/20100612085035/http://thomassankara.net/spip.php?page=imprimir_articulo&id_article=418

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *