Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu gukora ibyateza imbere abaturage babo. Yasabye ko ibibatandukanya nk’irondamoko bikwiriye kutabaranga kuko ngo ari uguta igihe.
Museveni wari mu biganiro by’amahoro bihuza abanyepolitiki bo muri Sudan mu Murwa Mukuru Juba, yavuze ko nta terambere ryagerwaho abantu bakomeje gushyira imbere iby’amoko.
Ati “ Ushaka kugera kuri Tatawir [Ubukungu] ugashyira imbaraga kuri Hawiya [icyo umuntu ari cyo] uzabikora ute? Ni uguta igihe no kuba nafata iki gicamunsi mvuga kuri ibi bintu. Nababwira nti “Murakajya mu kuzimu.” Aya makosa yagiye akomeza kuba kubera ibyo kwishyira hamwe kw’amoko, amadini n’ibindi turicana.”
Yabwiye abitabiriye iyi nama ko benshi mu bayobozi bananiwe kumva icyo ijambo ‘ubukungu’ risobanura n’aho buva kugeza ubwo abanditsi nka Adam Smith barigarutseho bakavuga ko ubukungu buva mu baturage.
Yabwiye abahuriye muri ibi biganiro ko abanyepolitiki ari nk’abaganga ba sosiyete bagomba gutanga umuti wa nyawo w’ibibazo by’abaturage.
Ati “ Abanyepolitiki ni nk’abaganga. Mumenye ibibazo by’abaturage mubivugutire umuti ukwiriye. Ayo makosa yo gutanga umuti udahuye n’uburwayi, akwiye kurangira.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yabibukije ko niba bashaka gufasha igihugu cyabo, bagomba kwirinda guta umwanya ku bidafite umumaro.


