Umwongereza witwa David Coote ufite imyaka 47 ,wari umusifuzi mu Gihugu cy’u Bwongereza,kuwa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024 , yahagaritswe burundu mu mwuga wo gusifura amarushanwa y’umupira w’amaguru nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkorambaga, avuga amagambo arimo kwibasira gusenya no kwibasira ikipe ya Liverpool n’uwahoze ari umutoza wayo .
Uyu musifuzi wasifuraga shampiyona iri muzikomeye ku Ku mugabane w’u Burayi no ku isi izwi nka English Premier League yahagaritswe burundu mu mwuga wo gusifura nyuma y’iperereza ryakozwe n’akanama ngengamyitwarire nyuma yo kwibasira Liverpool na Jurgen Norbert Klopp ,umudage wahoze atoza iyi kipe yo mu Bwongereza .
Ishyirahamwe ry’Abasifuzi babigize umwuga rizwi nka PGMOL, ryatangaje ko uwo mugabo yataye Indangagaciro zigenga abasifuzi b’abanyamwuga mu mvugo yakoreshe avuga ku ikipe ya Liverpool ndetse n’amagambo yandagaje akanatesha agaciro uwayitozaga kugeza mu mpera za shampiyona ya 2023/2024 .
Amagambo ya David Coote yanatumye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi UEFA, nayo ikora iperereza kubyo yatangaje nyuma y’uko atumye benshi bamwibazaho kuva tariki ya 11 Ugushyingo,ubwo amashusho yakoreyemo ibyafashwe nk’amahano agiye mu mbuga nkorambaga.
Muri ayo mashusho, uwo musifuzi yavugaga ku migendekere y’umukino Liverpool yakiriwemo na Aston Villa, mu mukino wabereye Villa park ukarangira amakipe angana igitego kimwe kuri 1.
David coote yirukanwe kubera kutubahiriza amabwiriza agenga abasifuzi babigize umwuga,kutaba inyangamugayo ndetse kutubahiriza amasezerano agenga umwuga gusifura umupira w’amaguru,nkuko byagarutsweho mu bitangazamakuru byinshi byandikirwa i Burayi .
![]()
David coote yirukanwe burundu mu mwuga wo gusifura amarushanwa y’umupira w’amaguru.


