Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bashengurwa no kuba mu kizima kandi insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru, aho bavuga ko byabadindije mu iterambere.
Abaturage bagarutse kuri iki kibazo n’abaganiriye na BWIZA bo mu murenge wa Mudende, mu mudugudu wa Bihungwe akagali ka Bihungwe, Umudugudu wa Kiryoha mu kagali ka Mirindi n’abo mu mudugudu wa Ndiza mu kagali ka Rungu.
Aba baturage batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa binubira kutagira umuriro w’amashanyarazi kandi insinga zibanyura hejuru.
Umwe yagize ati “Biratubabaza kubona insinga z’amashanyarazi ziduca hejuru twe ntiducane, kuko bidusigaza inyuma mu iterambere, hari bamwe mu bana bacu babura uko bihngira imirimo kandi barize gusudira.”
Undi ati ” Ubuyobozi wagira ngo bwaratwibagiwe, kandi ikibazo cyacu burakizi, ariyo mpamvu dusaba ko twafashwa, tugeze ubwo no kubona umuriro muri terefone bidusaba gukora urugendo, kandi insinga zitunyura hejuru.”
Mu Murenge wa Mudende abaturage bafite amashanyarazi bari ku kigero cya 20%, kuko mu ngo ibihumbi 7, abafite umuriro ntibarenga ingo ibihumbi bibiri.
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko bitazarenga uyu mwaka w’ingengo y’imari (2024-2025) aba baturage n’abo batagejejweho amashanyarazi.
Ati “Dufite umushinga munini wo guha abaturage amashanyarazi uri gukorera mu karere kandi uzarangira abaturage Bose bayabonye, ntabwo uyu mushinga uzava mu karere batayabonye ni babe bihanganye ntibizarenza uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025.”
Kwegereza umuriro abaturage ni imwe mu ntego Leta y’u Rwanda yihaye kuko bifasha umuturage guhindura ubuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko kuri iyi ntego u Rwanda rwihaye buyigeze ku kigero cya 92% bwegereza amashanyarazi abaturage, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1 / 2017-2024), bahamya ko muri gahunda y’imyaka itanu uyu muhigo bazaba baramaze kuwesa.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR igaragaza ko mu myaka 12 ishize, ikigero cy’amashanyarazi mu Rwanda cyiyongereyeho 10%, aho akarere ka Nyaruguru kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 99,9%, gakurikirwa na Kicukiro 99,4%, na Gasabo 97,4%.
Akarere kari inyuma mu kwegereza abaturage umuriro w’amashyanyarazi ni Gakenke 58,2% ibanzirizwa na Kamonyi iri kuri 60.9% na Nyabihu 67,5%.


