Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi muto wa Matembe wo muri Teritwari ya Lubero, nyuma y’imirwano ikomeye yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imirwano yasize aka gace gafashwe yabaye ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza.
Amakuru avuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro by’ingabo za Leta ya Congo ikoresheje intwaro ziremereye n’imodoka z’intambara.
Matembe yafashwe na M23 ni agace gaherereye ku muhanda munini wa RN2 uhuza Umujyi wa Goma n’ibindi bice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Aka gace kafatwaga nk’ibirindiro bikomeye Ingabo za Leta ya RDC zifashishaga zigmurira intwaro ku mirongo itandukanye y’urugamba, mu rwego rwo gukumira M23 kuba yakomeza ijya mu mijyi irimo Lubero na Butembo.
Kuri ubu hari amahirwe menshi y’uko ifatwa ry’aka gace rishobora gutuma M23 ifata iriya mijyi.


