Imitwe y’Ingabo za Koreya ya Ruguru zirwanira u Burusiya yagize igihombo cy’abasirikare nibura 30 bishwe cyangwa bakomerekeye mu Karere ka Kursk mu Burusiya mu mpera z’icyumweru gishize, nkuko byatangajwe n’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, HUR, kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Ukuboza 2024.
Ubuyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine bwatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize imitwe y’Ingabo za Koreya ya Ruguru zoherejwe mu Burusiya gufasha mu ntambara na Ukraine yatakaje byibura abasirikare 30 bishwe cyangwa bagakomereka mu Karere ka Kursk.
Nk’uko inkuru dukesha Euronews ivuga, ni ubwa mbere Kyiv itangaza igihombo cya Koreya ya Ruguru kuri iki gipimo kandi mu buryo burambuye.
Ibiro by’ubutasi bya Ukraine byagize biti: “Kubera igihombo, imitwe igaba ibitero irimo kuzuzwa n’abantu bashya, cyane cyane muri brigade ya 94 y’Ingabo za DPRK, kugira ngo bakomeze ibikorwa by’imirwano mu karere ka Kursk”.
Nyuma y’ibitero bikaze mu mpera zicyumweru gishize, ingabo za Ukraine nazo zashyize ahagaragara amashusho na videwo by’abasirikare b’u Burusiya na Koreya ya Ruguru bishwe mu Karere ka Kursk.
HUR yatangaje kandi ku wa Gatandatu, ko Ingabo za Koreya ya Ruguru zikorera i Kursk ziherutse kurasa imodoka za batayo ya Chechen “Akhmat” Spetsnaz (isanzwe ifasha u Burusiya) kandi zihitana abarwanyi umunani bo muri Chechenya mu gisa nk’impanuka , bikaba bishoboka ko byatewe n’imbogamizi y’ururimi hagati y’impande zombi.


