IMG-20241216-WA0021

Lomami Marcel yahawe akazi muri Kiyovu Sports irembye

Kiyovu Sports yatangaje ko Lomami Marcel ari we ugomba kuyibera umutoza mukuru, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Bipfubusa Juslin.

Uyu mwanzuro waje nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari yiteguye gukina na Gorilla FC ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ubwo Bipfubusa yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye, maze El Hadji Malick asigarana inshingano z’agateganyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza, amakuru yemejwe na Lomami Marcel ubwe, aho yatangaje ko yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuyibera umutoza mukuru mu mikino 17 isigaye ya shampiyona.

Yagize ati: “Ndi umutoza wa Kiyovu Sports, nahawe amasezerano yo gutoza imikino isigaye ya shampiyona.”

Lomami Marcel, w’imyaka 39, ni umwe mu batoza bafite izina rikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yahoze ari umukinnyi ukomeye, aho yanyuze mu makipe arimo AS Kigali, Rayon Sports, na Kiyovu Sports. Nk’umutoza, Lomami yatoje amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United, Gorilla FC, na Espoir FC, aho yagaragaje ubushobozi mu gutegura no kuyobora amakipe atandukanye.

Kiyovu Sports iri mu bihe bigoye, aho iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, igeze ku munsi wa 13. Iyi nshingano izaba ikomeye kuri Lomami Marcel, kuko azaba asabwa kuzamura urwego rw’imikinire y’ikipe no kuyikura mu murongo utukura.

Iyi kipe, imwe mu zizwi cyane mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, izaba itegereje byinshi kuri Lomami Marcel, yaba mu kugarura icyizere cy’abafana no gusubiza ikipe ku murongo mwiza wa shampiyona.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *