Abaturage batuye mu Murenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe, barasaba ubuyobozi kubarenganura kubera ubutaka bwabo bwatwawe n’aborozi nyuma yo guhabwa, igisigara cya Leta ariko hakongerwaho ubutaka bwakuwe ku masambu y’abaturage hagendewe ku isaranganya bita baringa.
Abaturage batanu, batuye mu tugari twa Rwayikona na Rugarama nibo basaba Leta kubarenganura bagasubizwa igice cy’ubutaka bwabo ubutaka bwatwawe n’aborozi baragiraga mu butaka bwa Leta buhana imbibi n’amasambu yabo mu byo bise isaranganya rya baringa .

Uwitwa Nemeye Razaro, agaragaza akarengane kabo yagize ati” Njyewe na bagenzi banjye, twambuwe ubutaka bwacu twiguriye na Murangira buhabwa abarozi, aha ubona batwambuye, bamwe twahaguze mu 1991, twahavuye batujyanye gutura mu Mudugudu. Ubu batwaye ni ubutaka twari dutuyeho, ubwa Leta ntawigeze abuhingaho ahubwo twebwe twemeye gutanga igihandagaza mu masambu yacu aricyo cyasimbuye imbago zari zisanzwe zitugabanya n’ubutaka bwa Leta ndetse abaharagira twari twabyumvikanyeho imbere y’abayobozi badukemuriye ikibazo muri 2018.”
Tubashemererwa Seraphine, umugore wa Nyakwigendera Murangira wagurishije abaturage bambuwe ubutaka yabwiye Bwiza.com ko ayo masambu aborozi bambuye abaturage, akomoka ku butaka, umugabo yahawe mu 1976 ahabana n’umugore muto yari afite nyuma y’uko we na bagenzi be bahabwaga ubutaka na Komini Rukira.

Umwe bayobozi utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko igihandagaza kiri hagati y’imirima n’igisigara cyari icya Leta ariyo mbago yagabanyaga amasambu y’abahinzi n’aborozi ndetse ko ubwo habarurwaga ubutaka muri 2011 hagaragajwe ko igihandagaza ariyo mbago itandukanya abaturage n’igisigara cya leta.
Undi muyobozi yatanze amakuru atandukanye n’ay’Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mushikiri, ariko we yemera ko hari ubutaka bw’abahinzi bambuwe kubera ibyangombwa by’ubutaka byahawe abahinzi nyuma y’umwanzuro w’Inama Njyanama wo muri 2021 waheshaga abahinzi ibyangombwa by’ubutaka bwa Leta baragiragaho ariko bukiri mu maboko ya Leta. Avuga ko nyuma y’uko aborozi babonye ko hari ubutaka bw’abahinzi bubaruye kubwo Leta yabahaye bagaragaje ko abahinzi bahinga ku butaka bwabo.

Habimana Elie, umwe mu borozi bashinjwa gutanga amakuru yavugaga ko habayeho isaranganya rya baringa agamije guhesha aborozi ubutaka bw’abaturage, yabajijwe n’umunyamakuru itandukaniro ry’ ubutaka bwari ubwa abaturage n’ubwari igisigara cya Leta, ndetse niba bwose bwarahawe abo borozi mu isaranganya mu gihe kimwe cyangwa mu bihe bitandukanye kuko ariwe bivugwa ko yayoboye ibikorwa byo gusaranganya.
Habimana yanabajijwe amazina y’abasaranganyijwe na komite y’ubutaka yari ayoboye bavuga yatanze ubwo butaka dore ko byateje urujijo, aho bivugwa ko ari nawe wayoboraga aborozi ubwo hashyirwagaho igihandagaza cyatandukanyije amasambu y’abahinzi n’ubutaka bwa Leta bwaragirwagaho n’aborozi akaba anagagara mu basinye mu nyandiko yo gutanga igihandagaza kandi akaba ataravuze iby’isaranganya icyo gihe . Ntiyasubije ibibazo yabajijwe ahubwo mbere yo gukupa telefoni ye yavuze ko abo bahinzi niba bataranyuzwe bakwiye kujya kurega mu buyobozi bwo mu nzego zisumbuye bwakemuye ikibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mushikiri ushinjwa n’abahinzi kubogamira ku rw’aborozi we avuga ko amakuru agaragaza ko aborozi aribo babanje gukoresha ubutaka bwose baburagiraho amatungo. Anavuga ko nta muturage ugomba kurenza metero 40 kuri 200 zatanzwe mu isaranganya rusange ry’ubutaka.
Yagize ati ” Ubwo butaka bwari igisigara cya Leta, abarozi baragiraga kugeza ku gishanga, ubutaka cyari igisigara cya Leta, abahinzi nabo bagahinga noneho komite y’ubutaka ibusaranganya n’abahinzi buri muhinzi ahabwa metero 200/40. Twebwe twaciyemo kabiri dushingiye ku byakozwe na komite y’ubutaka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana hifashijwe itsinda rikemura ibibazo by’abaturage nkuko byemejwe na Rangira Bruno, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telefoni.
Yagize ati”Icyo kibazo ntacyo nzi, gusa ndagikurikirana. Dufite itsinda rikurikirana ibibazo by’abaturage. Iryo tsinda rizareba uburyo abaturage babonye ubwo butaka mu bihe bitandukanye.”

Uwitwa Munyankindi John utuye mu Karere Ngoma na Mukamana Sidonie ufite urwuri yororeramo mu Kagari ka Rugarama ari naho yahawe ubutaka mu isaranganya ariko akaza kuragira ku gasozi mu gisigara cyari icya Leta, bashinjwa n’abaturage kubanyaga ubutaka bwabo, basanga ubuyobozi budakemuye ikibazo cyabo bazicwa n’inzara dore ko ubwo ubuyobozi bujya gukemura ikibazo batunguwe nuko ubutaka bagombaga gusigarana metero 200/40 mu gihe bahise banazipima bahereye mu gishanga kandi bizwi ko ibishanga nta muturage wemerewe kubyita ubutaka bwe.

Hari amakuru avuga ko abaturage batatu bagagaraje ko batishimiye kwamburwa ubutaka bwabo bashobora no gufungwa kuko bahawe inyandiko zibasaba kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuri sitasiyo ya Nyarubuye ndetse bikavugwa ko hari abo borozi babwiye abahinzi ko bazakora ibishoboka bagafungwa mu gihe umunyamakuru wa Bwiza.com yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Umudugudu wa Nyungwe avuga ko nta mworozi wigeze arega abo bahinzi mbere yo kujya kubarega muri RIB .


