Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Patrick Nduhungirehe mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, yagaragaje ikindi kibazo gihangayikishije u Rwanda kuva ku muturanyi mu burengerazuba bw’igihugu kitabonewe umwanya uhagije wo kukiganiraho mu biganiro bya Luanda, kikaba, ari ikibazo cy’imvugo za Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ukomeje kugenda avuga ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, agaragaza ko icyabuze ari ubushobozi naho Congo ibubonye yabikora.
Ati: “Ariko icyo navuga kindi, twavuze ibibazo bitatu by’umutekano. Hari ikindi kibazo cy’umutekano tutaganiriyeho neza kuko nyine tutabiboneye umwanya, ariko nacyo gisigaye kiduteye impungenge n’inkeke, ni ikijyanye n’imvugo z’urwango ndetse n’imvugo za Perezida Tshisekedi wa Congo zo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba rero aheruka no kubivugira ejobundi i Lubumbashi ku itariki ya 17 Ugushyingo aho yavuze ko nibamuha uburenganzira cyangwa ububasha bwo guhindura itegeko nshinga azaboneraho agahirika ubutegetsi mu Rwanda. Ibyongibyo rero byaduteye impungenge tukaba twarasabye Guverinoma ya Congo ko izo mvugo n’uwo mugambi iwuhagarika.”
Yabajijwe niba hari ubushake bugaragara kuri Guverinoma ya Congo bwo guhagarika ibyo bintu, asubiza agira ati: “Ubundi uko tubizi ntabwo ari ubushake bwabuze bwa guverinoma ya Congo bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ni ubushobozi bwabuze kandi ubwo bushobozi bwabuze kubera iki? bwabuze kubera ko dufite ingamba z’ubwirinzi zihamye, izo ngamba rero zizagumaho kugeza igihe u Rwanda na Congo dushyiriye mu bikorwa ibyo twiyemeje mu masezerano twasinye no mu masezerano tuzasinya.”
Muri iki kiganiro kandi Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe icyatumye inama iheruka y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo i Luanda itabaye n’ibyari biteganyijwe.
Ati: “Inama yari ifite ingingo imwe gusa kuri gahunda y’ibyigwa, ari yo kwemeza no gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Congo. Ariko kugirango nyine iyo nyandiko itegurwe byari ngombwa gutumiza inama y’abaminisitiri ku munsi wagombaga kubanziriza iyo sommet. Iyo nama rero y’abaminisitiri yabaye ku itariki 14 Ukuboza kuwa Gatandatu, tumara amasaha agera ku icyenda twiga kuri iyo nyandiko. Nk’uko mubizi, umubano w’u Rwanda na Congo wangiritse kubera ibibazo bitatu cyane cyane by’umutekano; ikibazo cya FDLR, ikibazo cy’ingamba z’ubwirinzi, n’ikibazo cya M23. Ibibazo bibiri bya mbere maze kuvuga byabonye igisubizo muri ya nyandiko inonosoye yo guhashya FDLR no kuvanaho izo ngamba z’ubwirinzi.”
Yakomeje agira ati: “Hari hasigaye rero ikibazo kimwe gusa ari cyo kibazo cya M23, ari cyo cyatwaye umwanya wose i Luanda mu nama y’abaminisitiri. Nagirango nibutse ahangaha y’uko mu nyandiko twashyikirijwe n’umuhuza ku itariki ya 30 Ugushyingo, yari yatubwiye ko noneho Guverinoma ya Congo yiyemeje kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu rwego rw’Ibiganiro bya Nairobi. Tukaba rero twaratangajwe kuwa gatandatu n’uko Congo yisubiyeho iranga iratsemba, yanga iryo jambo ibiganiro ku buryo ari byo byadutwaye umwanya wose, hanyuma rero ku mugoroba nka saa saba z’ijoro tubonye ko ntacyo tuza kugeraho kandi ko ayo masezerano ari yo ngingo rukumbi y’inama y’abakuru b’ibihugu, biba ngombwa ko u Rwanda rusaba ko iyo nama yigizwayo kugirango ibiganiro bizakomeze n’ayo masezerano azakomeze aganirweho.”
Tshisekedi yagiye i Luanda azi neza ko Perezida kagame atahagera
Ku kibazo cyo kumenya impamvu niba impande zombi zari zananiranye kumvikana mu nama y’abaminisitiri yo kuwa Gatandatu impamvu Perezida Tshisekedi yafashe indege ku Cyumweru akajya i Luanda agiye gusinya amasezerano batarumvikanaho, Nduhungirehe yasubije muri aya magambo:
“Yabigize nkana kubera ko inama yarangiye saa saba z’ijoro kandi u Rwanda rwatangaje ko rwifuza ko iyo nama y’abakuru b’ibihugu yigizwayo. Ibyongibyo rero yari abizi kuko icyemezo nyine cyatangajwe ku mugoroba, hanyuma mu gitondo nibwo yaje kandi murabizi Kinshasa na Luanda ntabwo ari kure, uko byagenda kose yari azi neza ko inama itakibaye.”
Abajijwe uko bizagenda kugirango impande zombi zisubire mu biganiro dore ko ingingo ebyiri za mbere zasaga nk’izumvikanweho mbere y’ikibazo cy’ibiganiro na M23, Nduhungirehe yagize ati: “Mbere na mbere n’ibibazo bibiri bya mbere ntabwo twavuga ko byabonewe umuti burundu byabonewe umuti mu mpapuro kuko hari iyo nyandiko yashyizweho umukono ariko ntabwo iratangira gushyirwa mu bikorwa kuko kuri terrain uko ibintu bimeze ntabwo biduha icyizere kuko FDLR iracyafatanya ku mugaragaro na Guverinoma ya Congo.”
Yakomeje agira ati: “Kuri icyo kibazo cya gatatu cya M23 twavuze inshuro nyinshi kandi nibwo buryo bwonyine busigaye bwo kugirango habeho ibiganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma na M23 kugirango bagere mu mizi y’ikibazo. Rero mu nama yo kuwa Gatandatu hari igihe umuhuza yazanye ikindi gitekerezo cy’uko Umuhuza mu biganiro bya Luanda (Perezida wa Angola) n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi (Uhuru Kenyatta) bagirana imishyikirano n’umutwe wa M23 ndetse na Guverinoma ya Congo, kugirango rero iki kibazo bazagikemure. Twebwe tukaba twifuza ko iyo mishyikirano yazagera kuri ‘proposal’ baduha noneho yashyirwa mu masezerano bakadutumira bundi bushya mu nama yindi y’abakuru b’ibihugu kugirango ayo masezerano ashyirweho umukono. N’ibyongibyo tubona bikwiye gukorwa mu bihe biri imbere kugirango ibiganiro bya Luanda bikomeze..”
Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo byari biteganyijwe i Luanda ku Cyumweru, itariki 15 Ukuboza 2024, ariko bisubikwa ku munota wa nyuma nyuma yo kutemeranya ku byagombaga gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yo kuwa Gatandatu, itariki 14 Ukuboza 2024. Ntibyabujije Tshisekedi ariko gufata indege akerekeza i Luanda avuga ko agiye gusinya amasezerano mu gihe yari azi neza ko mugenzi we w’u Rwanda ataribuhagere kugirango yerekane gusa ko u Rwanda ari rwo rudashaka amahoro.


