Uwamwezi Nadège, umukinnyi w’amafilime wamenyekanye cyane nka Nana muri filime y’uruhererekane Citymaid, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Nsanzimana Patrick, mu muhango wabereye muri Komine ya Charleroi mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024.
Aba bombi bari bamaze igihe babana muri uyu mujyi, aho bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.
Amakuru aturuka mu nshuti zabo za hafi avuga ko nyuma y’uyu muhango w’ubukwe bwemewe n’amategeko, bitegura indi mihango izakomeza muri Afurika mu minsi iri imbere. N’ubwo badatangaza byinshi kuri gahunda z’ubukwe, byitezwe ko bizaba ibirori byihariye.
Nana na Patrick bahuye mbere y’uko uyu mukinnyi w’amafilime yerekeza i Burayi mu Ugushyingo 2021. Icyo gihe, bari bafite gahunda yo gukora ubukwe ariko icyorezo cya Covid-19 kibatambamiye, bituma imigambi yabo isubikwa.
Uwamwezi, mu gushimangira urukundo rwihariye afitiye umugabo we, yavuze ko Patrick ari umuntu w’umwihariko, ahuza neza n’ibyo yamushakagamo. Yagize ati: “Hari igihe umuntu muba muhuza byose, sinavuga byinshi ariko icy’ingenzi ni uko ameze nk’impanga yanjye.”
Ubwo yavugaga ku buryo urukundo rwabo rwakomeje kuba urw’ibanga mbere y’ubukwe, Nana yasobanuye ko kuba bari bamaranye umwaka bakundana byatumye barushaho gusobanukirwa no kubaka imishinga y’ejo hazaza.
Inkuru ya NTANTURO Olivier


